Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyijeje abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze cyemeza ko byaturutse mu gace ka Bunagana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC.
Mu masaa tanu yo kuri uyu wa 10 Kamena 2022, Bwiza.com yamenye ko mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi harashwe ibisasu bibiri.
RDF yemeza ko nta we byahitanye cyangwa ngo bimukomeretse, ariko ko byahungabanyije umutekano w’abaturage batuye muri aka kagari ko ku rubibi rw’u Rwanda na RDC.
Iti: “RDF irizeza abaturage ko iri gukemura iki kibazo kandi irabizeza umutekano.”
Ibi bisasu bitewe nyuma y’ibindi byatewe tariki ya 19 Werurwe n’iya 23 Gicurasi 2022. RDF yemeza ko byatewe n’ingabo za RDC zifatanyijwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Musanze-Hatewe-ibindi-bisasu-bikekwa-ko-na-byo-byaturutse-muri-RDC



2 Responses
RDF yijeje abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze
Twe nkurubyiruko turasaba imyitozo ya gisirikare kugira twogere ubwirinzi murako
RDF yijeje abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze
Twe nkurubyiruko turasaba imyitozo ya gisirikare kugira twogere ubwirinzi murako