Guverinoma ya Ukraine yatangaje byibura abasirikare b’iki gihugu bari hagati y’ijana na 200 bicwa n’Ingabo z’u Burusiya buri munsi, mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo.
Ni amakuru yemejwe na Mykhaylo Podolyak, umwe mu bajyanama bakuru ba Perezida Volodymyr Zelensky mu kiganiro na BBC.
Uyu yavuze ko nko mu gace ka Donbas kari muturi kuberamo imirwano ikomeye, Ukraine yari ikeneye imizinga y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kugira ngo inganye imbaraga n’Abarusiya.
Kuri ubu Ingabo z’u Burusiya ziracyakomeje gusuka amabombe muri Donbas mu rwego rwo guca intege Ingabo za Ukraine ngo zigarurire kariya gace.
Podolyak yavuze ko muri kariya gace Abarusiya bakomeje gukoresha intwaro zose zishoboka zitari iza kirimbuzi ngo zikigarurire, ibyatumye yongera gutakambira ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi guha Ukraine intwaro.
Yavuze ko kuba Igisirikare cya Ukraine “kitanganya ingufu” n’icy’u Burusiya ari yo mpamvu nyamukuru kiri gupfusha abasirikare benshi.
Uyu mujyanama wa Perezida Zelensky yavuze ko byibura Ukraine ikeneye uburyo bwifashishwa mu kurasa ibisasu bya Rocket buri hagati ya 150 na 300 kugira ngo inganye amaboko n’u Burusiya yemeza ko buyiri hejuru cyane.
Ku wa 24 Gashyantare ni bwo intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye.
Podolyak yavuze ko kuri ubu aho ibintu bigeze Ukraine iri gutakaza abasirikare bari hagati y’ijana na 200 buri munsi, imibare yemeza ko iri hejuru cyane ugereranyije n’uko ibintu byari byifashe mu minsi ishize.
Ni amakuru ejo ku wa Kane yanemejwe na Minisitiri w’Ingabo za Ukraine, Oleksii Reznikov, ejo ku wa Kane watangaje ko iki gihugu kigeze ku rwego rwo gutakaza byibura abasirikare 100 ku munsi, mu gihe abarenga 500 bakomereka.
Minisitiri Reznikov cyakora cyo yavuze ko Ingabo z’u Burusiya na zo ziri kwicwa ku bwinshi.
Ati: “Kremlin [u Burusiya] ikomeje gukandamizwa n’imbaga nyamwinshi, gutsitara no guhura n’ibibazo bikomeye; ndetse iri no gupfusha benshi. Nyamara ariko iracyafite imbaraga zo kujya mbere mu bice bimwe na bimwe.”
Guverineri w’intara ya Luhansk, Sergei Gaidai, na we aheruka gutangaza ko “Abarusiya bari gupfa nk’isazi”, gusa na we ashimangira ko Ukraine ikomeje kugorwa no kubura imizinga.

10 Responses
Ukraine iravuga ko abasirikare bayo byibura 200 bicwa buri munsi n’Abarusiya
Ibibintu nibyiza cyane ndabyishimiye pe