Mike Tayson yahishuye uko byari bimeze ubwo Tupac yamusuraga muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Rurangiranwa mu mukino w’iteramakofe, Mike Tayson, yahishuye uko byari bimeze muri gereza yari afungiwemo ubwo umuraperi nawe wari ukomeye Tupac Shukur yamusuraga muri gereza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu mugabo w’imyaka 55, yahishuye kuntu ubwo yari afunzwe mu gihe cy’imyaka 3 yamaze muri gereza bamwe mu bastar bagiye bajya ku musura, aho nayanavuze uko byari bimeze ubwo umwe mu bastar bakomeye muri icyo gihe akaba yari umuraperi Tupac Shukur nawe yamusuraga mu buroko.

Ati: “Baramwubahaga (Tupac Shukur) mu gihe gito, yaje mu cyumba batangira kubigaragaza.”

”Ubwo narifunzwe nagize abashyitsi nkaba, narimfite buri umwe, BB King, James Brown, Whitney Huston, buri wese yaraje, Florence Henderson, ntabwo bose nabavuga, gusa hari abantu benshi baje kunsura”

Tayson wahoze ari umukinnyi ukomeye mu bafite ibiro byinshi mu mukino w’iteramakofe, yakatiwe imyaka 6 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha gifitanye isano no gufata ku ngufu mu mwaka 1992 aza gufungurwa mu mwaka 1995.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *