Kinshasa: Umwe mu basirikare barinda perezida yarashe umupolisi nawe aricwa

Sangiza iyi nkuru

Umupolisi wo mu muhanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarashwe n’umwe mu basirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bakunze kwita “Mura”.

Ibi byabereye kuri uyu wa Kane hafi ya Kaminuza y’Igihugu ishinzwe Uburezi (UPN) muri Kinshasa. Uwahohotewe, Erick Kabanga, yakoraga imirimo ashinzwe mu kugenzura ibinyabiziga, mu masaha yo kwihuta, ubwo uyu musirikare yamuhatiraga gufungura umuhanda agatambuka nk’uko tubikesha24sur24.cd.

Nyuma yo gusa nk’uwanga nibwo ibintu bibi cyane byabaye. Umupolisi yarashwe isasu, kubw’amahirwe ntiryamuhitana ajyanwa mu bitaro bya Camp Kokolo kwivuza.

Umuryango w’uwahohotewe ariko wabwiye uru rubuga dukesha iyi nkuru ko ufite ubwoba bw’ubuzima bw’umuvandimwe wabo akaba na se w’abana 5 kandi basaba ubuvuzi bukwiye.

Kubw’ibyago, umusirikare nawe yishwe n’abaturage bari aho byabereye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *