BioNTech iratangira kubaka uruganda rw’imiti n’inkingo mu Rwanda muri uku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ikigo cyo mu Budage, BioNTech bwatangaje kuri uyu wa 9 Kamena ko butarangira kubakisha uruganda rutunganya imiti n’inkingo mu Rwanda tariki ya 23 Kamena 2022.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibisobanura, uyu muhango uzitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika, abahagarariye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO.

Mu gihe ruzaba rwuzuye, biteganyijwe ko ruzakora inkingo n’imiti by’indwara zirimo Malaria, igituntu n’icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka hafi itatu cyugarije Isi.

Icyiciro cya mbere cy’uru ruganda kizaba cyuzuye mu mpera z’uyu mwaka w’2022, ibindi byiciro byo bikazuzura mu myaka mike izakurikiraho nk’uko BioNTech ibisobanura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *