Iyo avuze na Perezida ubwe araceceka agatega amatwi_umunyezamu wa Argentine kuri Messi

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Emiliano Martinez, yatangaje mu gihe Lionel Messi yafashe ijambo biba ngombwa ko na Perezida wa Argentine aceceka agatega amatwi, bitewe n’uburyo Messi yubashywe.

Uyu munyezamu usanzwe akinira Aston Villa yo mu Bwongereza, yabigarutseho akomoza ku mbwirirwaruhame Messi yatanze mu mwaka ushize mbere y’uko Argentine yegukanaga Copa America itsinze Brésil ku mukino wa nyuma.

Martinez agaruka kuri iri jambo rya Messi yagize ati: “Yavuze ijambo avuga ko iriya [Copa America] igiye kuba iye ya nyuma, bityo ko agiye gutanga ibyo afite byose. Buri wese yahise aceceka. Ni ko bimeze, uwo waba uriwe wese; yaba umutoza, Perezida wa Argentine, uwo ari we wese uri hariya ahita aceceka.”

Messi aheruka gutsindira Argentine ibitego bitanu ubwo we na bagenzi be bayinyagiraga ibitego 5-0, ibyahise bimugira umukinnyi wa gatatu mu mateka watsindiye ikipe y’igihugu cye ibitego byinshi mu mateka.

Byari nyuma yo gutwara igikombe cya Finalissima we na bagenzi be banyagiye u Butaliyani ibitego 3-0.

Uyu rutahizamu wa PSG yahise yuzuza ibitego 86 amaze gutsindira Argentine; ibisobanura ko arusha umunya-Hongria Ferenc Puskas ibitego bibiri.

Messi kuri ubu we na bagenzi be bahanze amaso ku Gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar gishobora kuzaba icya nyuma akinnye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *