Igikomangoma Charles na Camilla bazaba aba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza basuye u Rwanda, dore gahunda yabo

Sangiza iyi nkuru

Igikomangoma Charles na Camilla bazaba aba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza basuye u Rwanda ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth bazaba bahurira mu nama i Kigali muri uku kwezi.

Igikomangoma cya Wales cyashimye ko Commonwealth ishobora kugira icyo ihindura, avuga ko yize byinshi mu myaka yashize ‘bivuye ku bitekerezo, impungenge ndetse n’ibyifuzo abantu bo muri Commonwealth basangiye.

Igikomangoma Charles kiti: ‘Natunguwe inshuro nyinshi, n’ibintu biduhuza biri hagati yacu.’

‘Abanyamuryango benshi ba Commonwealth bari mu bihugu byugarijwe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere ku Isi.

‘Nkuko abenegihugu babiri kuri batatu muri Commonwealth bari munsi y’imyaka 30 dukeneye cyane gushakira amahirwe urubyiruko rwacu.

‘Gufata inshingano zo gukemura ibibazo nkibi bivuze ko Commonwealth ifite ubushobozi bwo guhindura byinshi mu buzima bw’abaturage bayo, kandi, mu kubikora, ikaba imbaraga ntagereranywa z’ibyiza ku Isi yacu.’

Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ivuga, Igikomangoma Charles n’umugore we, Camilla, bazaba abantu ba mbere bo mu Bwami bw’u Bwongereza bazaba basuye u Rwanda ubwo Igikomangoma kizaba gihagarariye Umwamikazi Elisabeth wa II, ari nawe muyobozi wa Commonwealth, mu nama y’abayobozi izabera i Kigai guhera ku itariki ya 20 Kamena.

Ba Minisitiri b’intebe na ba perezida bo mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza bazahurira mu Rwanda mu nama y’abayobozi ba Commonwealth (CHOGM), aho Charles azamara umunsi we wa mbere ahura n’abacitse ku icumu n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umwami utaha w’u Bwongereza yongeyeho ko we na Camilla bategerezanyije amatsiko guhura n’abayobozi ba Commonwealth no kubasha gusura u Rwanda bwa mbere.

Mu 1994, ibihumbi n’ibihumbi by’umuryango w’abatutsi biciwe mu Rwanda n’intagondwa z’Abahutu.

Ikibazo cya jenoside n’ubwiyunge ngo cyegereye cyane umutima wumuganwa kandi azasura umudugudu wari wibasiwe.

Chris Fitzgerald, umunyamabanga wungirije w’igikomangoma ushinzwe ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’iterambere, yagize ati: ‘Ku butumire bwa guverinoma y’u Rwanda, ba nyiricyubahiro bazasura u Rwanda …”.

Yakomeje agira ati ‘Uru ruzaba ari uruzinduko rwa mbere rw’umwami mu Rwanda, kimwe mu bihugu bike ku Isi bitarasurwa na Nyiricyubahiro Umwamikazi.

Uruzinduko rwabo ruzatanga amahirwe yo kumenya byinshi ku nzira u Rwanda rwanyuzemo rwo kongera kwiyubaka no gutera imbere nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‘Bazatangira basura urwibutso rwa jenoside ndetse n’inzu ndangamurage, aho bazashyira indabyo hanyuma bahure kandi bumve abarokotse.

‘Nyuma y’uwo munsi, nyiri icyubahiro azajya ku rwibutso no mu mudugudu w’ubwiyunge aho azahurira n’abakoze icyaha n’abacitse ku icumu babana, kugira ngo bumve ubunararibonye bwabo kuri jenoside n’inzira igoye yo kwiyunga.’

Charles yashishikarijwe n’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, Eric Murangwa, gusura urusengero ruri hanze y’umurwa mukuru w’u Rwanda ahashyinguwe imibiri ibihumbi n’ibihumbi by’abazize jenoside.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igikomangoma Charles na Camilla bazaba aba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza basuye u Rwanda, dore gahunda yabo
    Kiriya gikomangoma gishinjwa urupfu rwa Diana wahoze ari umugore we! Binteye kwibaza icyo azavugana n’abahutu baduhekuye! Ese ubundi abo bahutu ni abazaba bateguwe muri uwo muhango cyanga hari koko abemera uruhare bagize batabihatiwe n’inkiko ngo babone uko bava mu minyururu? Hakwiye ariko gutangira kwibaza ku bandi bishwe batavugwa. CHOGM izadufashe gufungura urubuga maze umunyarwanda ashobore kuvuga ikiri ku mutima.

  2. Igikomangoma Charles na Camilla bazaba aba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza basuye u Rwanda, dore gahunda yabo
    Kiriya gikomangoma gishinjwa urupfu rwa Diana wahoze ari umugore we! Binteye kwibaza icyo azavugana n’abahutu baduhekuye! Ese ubundi abo bahutu ni abazaba bateguwe muri uwo muhango cyanga hari koko abemera uruhare bagize batabihatiwe n’inkiko ngo babone uko bava mu minyururu? Hakwiye ariko gutangira kwibaza ku bandi bishwe batavugwa. CHOGM izadufashe gufungura urubuga maze umunyarwanda ashobore kuvuga ikiri ku mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *