Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyashinje u Rwanda gukorera ku butaka bwa Congo icyo rwise ‘ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu’.
Ni nyuma y’ibisasu kivuga ko bibarirwa mu icumi Ingabo z’u Rwanda zarashe mu duce twa Biruma na Kabaya, ho muri gurupoma ka Kisigari muri teritwari ya Rutshuru.
Ni ibisasu Umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaguru ku rwego rw’igisirikare, Gen. de Brigade Sylvain Ekenge, yasobanuye ko byarashwe mu ntera y’ibilometero 22 kuva saa kumi n’iminota 15 muri Kabaya; byica abana babiri barimo uw’imyaka irindwi n’uw’itandatu.
Yavuze ko ibi bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
FARDC yashinje u Rwanda ibi byaha nyuma y’amasaha make Igisirikare cy’u Rwanda kiyishinje kurasa ibindi bisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda bikagwa mu Kinigi.
Gen Ekenge yavuze ko ibyatangajwe na RDF ari ‘ibinyoma’ bigamije kurangaza umuryango mpuzamahanga.
Hagati aho Umutwe wa M23 uhanganye mu mirwano na FARDC watangaje ko Igisirikare cya Congo ari cyo cyarashe ibisasu byishe bariya bana ubwo cyageragezaga kurasa abarwanyi bawo.
M23 yunzemo ko bimwe muri biriya bisasu bya FARDC ari byo byarenze imbibi bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.



2 Responses
FARDC yashinje RDF ‘ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu’
Ese barapfa iki ko atambaraga bananiwe na M23.icyo batazi mbega hari igihugu babonye kitagira abanyamahanga bahawe ubwenegihugu?
FARDC yashinje RDF ‘ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu’
Ese barapfa iki ko atambaraga bananiwe na M23.icyo batazi mbega hari igihugu babonye kitagira abanyamahanga bahawe ubwenegihugu?