Mpiranya Guershome uzwi ku izina rya Addy, nyuma yo gushyira hanze video ye ya mbere y’indirimbo “Niwe gusa”. Aranasaba abafana bake amaze kugira kurushaho kumushyigikira.
Aganira na Bwiza.com, yagize ati: “Abafana bake maze kugira ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, icyo nabasaba ni ugukunda umuziki no kunshyigikira kuko mbahishiye byinshi”.

Uyu musore watangiye umuziki umwaka ushize akomeza agira ati: “ Nta bandi ndirimbira usibye mwe (abafana) kuko mudahari sinabikora, munshigikire dufatanye mbahimbire ibibanyura”.
Uyu musore ukiri muto mu muziki Nyarwanda, ubwo yari arangije amashuli ye yisumbuye umwaka ushize nibwo yatangiye kuririmba, aririmba mu njyana ya Afrobeat gusa iyi Video ye ya mbere ikaba ikoze mu njyana ya Afrozouk.
Addy ahamya kandi ko imbaraga atangiranye adateze gusubira inyuma, ati: “Intego yanjye ya mbere ni ukugira umuzika umwuga, guha Abanyarwanda ibintu bifite umwimerere n’ubwiza budasanzwe”.
Mu mwaka umwe amaze muri aka gakino amaze kugira indirimbo enye: Ndakwemera, Ndabikubwiye, Ari muri njye hamwe n’iyi Niwe gusa.
Kanda hano urebe VIDEO:
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Théoneste@Bwiza.com


