Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zasenye ububiko bw’intwaro nyinshi bwari mu mujyi wa Chortkiv uri mu burasirazuba bw’akarere ka Severodonetsk, zemeza ko Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi.
Nk’uko France 24 yabitangaje, Umuyobozi wa Leta ya Luhansk iherereyemo aka gace, Sergiy Gaiday, yasobanuye ko igitero cyakomerekeyemo abantu 22, ikiraro kirasenywa.
Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Gen. Sergei Shoigu yatangaje ati: “Ububiko bunini bwa misile zirasa ibifaru, intwaro zitwarwa mu ntoki zirasa indege ndetse n’ibisasu US n’ibihugu by’i Burayi bwasenywe.”
Ibisasu byarashwe muri Chortkiv byaturutse mu Nyanja y’Umukara, hafi ya Ukraine aho ingabo z’u Burusiya zohereje ubwato bw’intambara kuva zatangizaga intambara muri Gashyantare 2022.


