Bunagana yafashwe, LUCHA irashinja ingabo za Uganda gufasha M23

Sangiza iyi nkuru

Umuryango LUCHA uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo n’agaciro kabo urashinja ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC.

Ni mu gihe bivugwa ko M23 yamaze gufata umujyi wa Bunagana n’umupaka waho nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri teritwari ya Rutshuru, hafi y’u Rwanda na Uganda.

Umunyamakuru Ignatius Bahizi wa VOA ukorera muri Uganda, yemeje ko uyu mujyi wamaze gufatwa, FARDC barahunga. Ati: “Ingabo za DRC, FARDC ziri guhungira muri Uganda mu gihe abarwanyi ba M23 bafata umujyi wa Bunagana.”

Umunyamakuru Christophe Rigaud w’ikinyamakuru Afrikarabia, yifashishije amashusho, na we yemeje ko Bunagana yafashwe. Ati: “Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wageze mu maboko ya M23 guhera mu gitondo cy’uyu wa Mbere. Abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bajya muri Uganda.”

LUCHA iri mu miryango ikomeye muri RDC isobanura ko ifatwa rya Bunagana ryatewe n’ubufasha ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zahaye M23.

Uyu muryango wagize uti: “Nka Rwanda MOD (RDF), ingabo za Uganda zafashije zafashije M23 yafashe Bunagana n’ubwo zivuga ko zirwanya ADF zifatanyije na FARDC muri teritwari ya Beni na Irumu. Uganda n’u Rwanda bikomeje umugambi wo guhungabanya RDC. Ntihagire utubeshya!”

Umunyamakuru Stanis Bujakera wubashywe muri RDC yatangaje ko amakuru yahawe n’uwo hejuru mu rwego rw’umutekano, yamuhamirije ko abasirikare kabuhariwe ba Uganda bafashije M23 gufata Bunagana.

Yagize ati: “M23 na RDF biyunzweho na special forces ba Uganda. Nabihishuriwe n’umuntu wo ku rwego rwo hejuru mu mutekano.” Ngo uyu yamubwiye ati: “Abagande badusogose mu mugongo.”

Leta y’u Rwanda yo isanzwe ihakana uruhare RDF ishinjwa muri iyi mirwano, ahubwo igashinja FARDC kwifatanya na FDLR mu kurwanya M23.

Ni ubwa mbere ingabo za Uganda zivuzwe mu mirwano ya M23 na FARDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bunagana yafashwe, LUCHA irashinja ingabo za Uganda gufasha M23
    Haba Ubuganda cyangwa Rwanda, Abanyekongo Ni babanze bige impamvu nyayo y’ intambara bayibonere igisubizo. Nta mpamvu yo gusakuza nyuma y’ urugamba bavugaga ko bazatsinda byanze bikunze.

  2. Bunagana yafashwe, LUCHA irashinja ingabo za Uganda gufasha M23
    Haba Ubuganda cyangwa Rwanda, Abanyekongo Ni babanze bige impamvu nyayo y’ intambara bayibonere igisubizo. Nta mpamvu yo gusakuza nyuma y’ urugamba bavugaga ko bazatsinda byanze bikunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *