Rwamagana City FC yatewe mpaga ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite umuziro

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Muhanga yageze muri ½ cy’irangiza mu rugendo rwo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutera mpaga Rwamagana City.

Ikipe ya Rwamagana yasezerewe mu gihe ari yo yaherukaga kugera muri ½ cy’irangiza ibifashijwemo n’igitego cyo hanze.

Umukino ubanza iyi kipe y’umutoza Nsengiyumva François yari yaratsindiwe Muhanga i Rwamagana igitego 1-0; mu wo kwishyura itsindira Muhanga i Gitarama ibitego 2-1.

Ibi bivuze ko amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 2-2, gusa Rwamagana izamuka ibifashijwemo n’ibitego byinshi yinjirije i Muhanga.

Rwamagana cyakora cyo n’ubwo yari yazamutse, yamaze gusezererwa izira gukinisha umukinnyi wari ufite amakarita atatu atukura.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yatangaje ko mu mukino wo kwishyura Rwamagana yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua nyamara yari afite amakarita atatu y’umuhondo.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yeretswe ikarita ya gatatu y’umuhondo ikipe ye ikina na Nyagatare FC, gusa umutoza Nsengiyumva François avuga ko ibi ari ibinyoma.

Uyu mutoza avuga ko kuri uwo mukino umukinnyi wa Rwamagana weretswe ikarita y’umuhondo ari umunyezamu we, agashimangira ko bagomba kujurira nyuma yo kurenganywa.

Biteganyijwe ko AS Muhanga igomba guhurira muri ½ cy’irangiza na Interforce FC yasezereye Nyanza FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *