USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Bob Menendez, mu izina ryayo, yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC.

Mu butumwa yatangarije kuri konti y’akazi ya Twitter kuri uyu wa 13 Kamena 2022, Menendez yasabiye u Rwanda kwamaganwa. Ati: “Ubufasha u Rwanda ruha abarwanyi ba M23 bagaba ibitero ku basivili, ku barinzi b’amahoro ba UN na FARDC mu burasirazuba bwa RDC ntibwemewe. Isi igomba guhagurukira hamwe ikamagana ibikorwa byarwo.”

Senateri Menendez yahise asaba Misiyo ya USA muri UN, Misiyo y’amahoro muri RDC izwi nka MONUSCO n’ibiro by’umunyamabanga wungirije wa USA ushinzwe Afurika, gukora iperereza, ababifitemo uruhare bakabiryozwa.

Ubutumwa bw’uyu munyapolitiki bukurikiye ubwo yatangaje tariki ya 28 Gicurasi, asaba ko hakorwa iperereza ku ruhare Leta y’u Rwanda ishinjwa muri iyi mirwano.

Yagize ati: “Twamenye amakuru avuga ko u Rwanda na none ruri gufasha abarwanyi ba M23 mu bikorwa by’urugomo, mu kugaba ibitero ku ngabo za RDC, ku bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN n’abasivili. Tugomba kubikoraho iperereza, tugafatira ibihano ababifitemo uruhare.”

Soma iyi nkuru https://www.bwiza.com/?Sena-ya-USA-yiyemeje-gukora-iperereza-ku-bufasha-u-Rwanda-rushinjwa-guha-M23

Kubogama no gukomeza ikibazo

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko Senateri Menendez yabogamiye ku ruhande rwa RDC atabanje gukora ubusesenguzi bwimbitse.

Mu butumwa bwo kuri Twitter busubiza Menendez, Makolo yagize ati: “Kugira aho ubogamira byihuse ni uburyo bugaragara bwo gukongeza amakimbirane n’umwuka mubi. Ubusesenguzi bwimbitse kandi butabogamye ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC bwaba ari umusanzu wubaka ugamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”

Senateri Menendez ahamije ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare muri iyi mirwano mu gihe nta raporo y’iperereza irajya ahagaragara. Makolo aherutse gusobanura ko nta nyungu rwaba rufite mu kwinjira muri aya makimbirane areba Abanyekongo.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23
    Ubu se u Rwanda ntirwashaka umwunganizi mu nkiko uyu munyamerika akajyanwa mu nkiko akisobanura agatanga ibimenyetso by’ibyo avuga!!!

    1. USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23
      uwo mu Sena@ niko abibona kabisa

    2. USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23

  3. USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23
    Ubu nuko Ari urwanda bavuga ko ntacyo bavuga kuri Ukraine?

    1. USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23
      Ahaaa,naho baravuze basanga ntacyo byatanga baraceceka,kuko Uburusiya ibyo ntibyabukanga burihagije,naho Urwanda se shahu ko ari insina ngufi

    2. USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23
      Ahaaa,naho baravuze basanga ntacyo byatanga baraceceka,kuko Uburusiya ibyo ntibyabukanga burihagije,naho Urwanda se shahu ko ari insina ngufi

  4. USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23
    Ubu nuko Ari urwanda bavuga ko ntacyo bavuga kuri Ukraine?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *