Ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Berkhane, zavuye mu birindiro bya Ménaka biherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mali zarimo guhera mu 2018.
Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa, General Pascal Ianni yamenyesheje ibinyamakuru birimo TV5 Monde ko igikorwa cyo kuva muri ibi birindiro cyabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2022, kandi cyagenze neza.
Mbere y’uko ziva muri ibi birindiro, ingabo z’u Bufaransa ngo zari zifite amakuru y’uko zishobora kugabwaho ibitero bigamije guhindanya isura yazo.
Gusa Gen. Ianni yasobanuye ko iki gikorwa cyagenze neza. Ati: “Cyakozwe mu buryo bwiza, mu mutekano kandi mu mucyo wose bijyanye n’uko ingabo za Berkhane zihora zakira amakuru y’ibitero bigamine kwangiza isura y’ibikorwa byayo n’ukwizerwa kwazo.”
Icyemezo cyo gukura ingabo z’u Bufaransa muri Mali cyafashwe na Perezida Emmanuel Macron muri Gashyantare 2022 bitewe n’umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, bijyanye n’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare bayobowe na Colonel Assimi Goïta n’imikoranire n’abo buvuga ko ari abacancuro b’Abarusiya.
Biteganyijwe ko mu mpera z’Ukuboza 2022, zose zizaba zimaze kuva muri iki gihugu.


