Kwa Clarisse Karasira bibarutse imfura

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bemeje ko bamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Aba bombi bibarutse imfura y’umuhungu.

Karasira yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Ati: “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware nanjye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu menshi.”

Karasira n’umugabo we kuri ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibarutse imfura nyuma y’umwaka babana nk’umugabo n’umugore.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi ni bwo Karasira yari yakorewe ibirori bya Baby Shower mu rwego rwo kwitegura uriya mwana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *