Ikipe ya Rwamagana City FC yamaze gutanga ikirego yamenyesheje inzego zirimo urw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), kubera akarengane ivuga ko yakorewe na FERWAFA.
Ni nyuma y’uko iyi kipe ibwiwe na FERWAFA ko itagikinnye umukino wa ½ wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite umuziro.
Ikipe ya Rwamagana iheruka gusezererwa mu mikino yo gushaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, mu gihe yaherukaga kugera muri ½ cy’irangiza isezereye AS Muhanga.
Umukino ubanza iyi kipe y’umutoza Nsengiyumva François yari yaratsindiwe na Muhanga i Rwamagana igitego 1-0; mu wo kwishyura itsindira Muhanga i Gitarama ibitego 2-1.
Ibi bivuze ko amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 2-2, gusa Rwamagana izamuka ibifashijwemo n’ibitego byinshi yinjirije i Muhanga.
Rwamagana cyakora cyo n’ubwo yari yazamutse, yasezerewe ishinjwa gukinisha umukinnyi wari ufite amakarita atatu y’umuhondo.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yatangaje ko mu mukino wo kwishyura Rwamagana yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua nyamara yari afite amakarita atatu y’umuhondo.
Perezida wa Rwamagana City yabwiye, Uwimana Nehemie, yatangaje ko uretse kuba AS Muhanga yaratanze ikirego itinze, batigeze banamenyeshwa iki kirego ahubwo babwiwe umwanzuro wafashwe.
Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko bagerageje kubaza muri FERWAFA iby’iki kirego mbere, ariko umunyamabanga wa FERWAFA inshuro zose bamwandikiye yanga kubasubiza.
Ejo tariki ya 13 Kamena 2022 kandi nibwo Rwamagana City yahise yandika ibaruwa isaba FERWAFA ko babemerera bakaha email na raporo y’umwimerere by’umusifuzi na komiseri igaragaza ko Mbanze Josua yahawe ikarita y’umuhondo yuzuza ikarita ya 3 ku mukino wa Nyagatare tariki ya 22 Gicurasi 2022 kuko abakinnyi bayihawe ari batatu, Uwayezu Jean de Dieu, Muganuza Jean Pierre na Habineza Samuel.
Iyi baruwa kandi ivuga ko umunyamabanga wa FERWAFA yavuze ko uyu mukinnyi yambara nimero 15 atari byo ahubwo yayambaye ku mukino umwe tariki ya 7 Ugushyingo 2022 bakina na Sunrise FC ari nabwo yahawe ikarita y’umuhondo ya 2, ubusanzwe yambara nimero 9.
Rwamagana City ikaba yabimenyesheje Minisitiri wa Siporo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Umunyamabanga mukuru wa RIB, umuyobozi mukuru w’Akarere ka Rwamagana, perezida wa FERWAFA, Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR).
Umukino wagombaga guhuza Interforce na AS Muhanga wahise usubikwa kugeza iki kibazo cya Rwamagana City gikemutse.


