download-22.jpg

Ambasaderi wa RDC muri Uganda yasuye inkomere za FARDC ziri kuvurirwa muri Kisoro

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala, aherekejwe na Hajji Shaffiq Sekandi, umuyobozi mu Karere ka Kisoro, kuri uyu wa Kabiri yasuye abasirikare ba FARDC bahungiye muri Uganda bakomeretse kuri ubu bari kuvurirwa mu Bitaro bya St. Francis, mu gihe umusirikare umwe muri bo yahapfiriye akihagera.

Byibuze abasirikare 10 ba FARDC nibo barimo kuvurirwa mu Bitaro bya St. Francis, ahitwa Mutolere, mu Karere ka Kisoro muri Uganda, aho bari gukurikiranirwa nyuma yo gutsindwa na M23 muri Bunagana bagahunga kuwa Mbere ushize. Umwe muri bo arwariye mu ndembe nyuma yo kuraswa mu gatuza.

Abakozi bo kwa muganga bavuga ko arimo koroherwa gahoro kuko isasu ryangije igihaha cye kimwe mbere yo gusohokera mu mugongo.

Aba bakozi bongeyeho ko bamwe mu basirikare bafite ibikomere bikomeye bategereje kubagwa nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Abasirikare ba FARDC 137 bose hamwe nibo bambutse umupaka bahungira muri Uganda icyo gihe, baba bacumbikiwe mu igo cya gisirikare cya Kibaya mu Karere ka Kisoro.

download-22.jpg

Hajji Shaffiq Sekandi uhagarariye perezida Museveni mu Karere ka Kisoro, avuga ko ariko bamwe muri aba basirikare babashije gusubira iwabo muri ijoro ryo kuwa Mbere.

Ubwo yasuraga aba basiriare, Ambasaderi Masala yababwiye ijambo ryo kubatera akanyabugabo abizeza ko Guverinoma ya RDC izishyura ibizabagendaho bivuza. Yababwiye kandi ko ubutwari bwabo n’uurava bitazibagirana.

Ubwo yasabwaga kujya I Bunagana gusura umupaka cyangwa inkambi y’agateganyo irimo impunzi z’Abanyekongo muri Nyakabande, Ambasaderi Massala yabyanze avuga ko inzibutso zo gutsindwa zikiri mbisi kandi bishobora kurakaza Abanyekongo bagifitiye icyizere Guverinoma ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *