Inyeshyamba za M23 zemereye impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu mujyi wa Bunagana muri Uganda kwambuka zigasubira muri Rutshuru zigafata ibintu by’ingenzi zikeneye zasize inyuma zigasubira muri Uganda.
Ni nyuma y’aho izi nyeshyamba zigaruriye Umujyi wa Bunagana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Mbere ushize, bigatuma ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bava mu byabo bagahungira muri Uganda.
Kuri uyu wa Kabiri ushize ariko, izi nyeshyamba zemereye abaturage bahunze kwambuka umupaka bagasubira iwabo muri Congo gufata ibyo kurya, amazi, imyenda, uburiri, amafaranga n’ibindi basize inyuma ubwo imirwano yari komeye ku Cyumweru.
Umunyamakuru w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda wari ku mupaka, ngo yabonye ibihumbi by’abaturage bambuka basubira muri Congo bagaruka muri Uganda nyuma bafite byo kuryamira n’ibyo kurya. Izindi mpunzi zagaragaye zisuhuza, zihobera, zinashimira inyeshyamba ubu zigenzura umupaka wa Bunagana.
Avugana n’itangazamakuru ari muri Bunagana ya Congo, Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yavuze ko impunzi zemerewe kujya gufata ibintu byazo kubera ko nubwo bari mu bihe bigoye, inyeshyamba zemera ko abaturage bakwiye ibyiza.
Yavuze ko iki ari ikimenyetso ko bafite ubumuntu kandi barwanira amahoro n’umutekano.
Maj. Willy Ngoma yashimangiye ko intego yabo itari iyo gufata Bunagana ariko byabaye ngombwa kubera ko bashotowe na FARDC irasa ku birindiro byabo. Yavuze kandi ko usibye Bunagana inyeshyamba zafashe n’ibice biyikikije bya Tchanzu, Runyoni, Bugusa, Mikeno, Karisimbi, Visoke n’ibindi.
M23 ivuga ko ibintu nibisubira mu buryo neza muri Rutshuru bazabwira abaturage bagasubira mu ngo zabo.


