Pasiteri Thamsanqa Sambulo, yashinze itorero ryitwa “Thy Word Kingdom Harvest Ministries” rikorera muri KwaZulu muri Afurika y’Epfo, uyu mupasiteri yazanye agashya ke ko gusuka amazi ashyushye ku bakiristo be ashaka kuberaka ibitangaza.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Afrikmag, ubwo bari mu giterane cyateguwe n’iryo torero, pasiteri Sambulo yasabye abakirisito kujya gushyushya amazi, arabanza ayishyira ku gituza cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “umwana w’Imana nawe yarabanje ayishyiraho mu gatuza [abakiristo bari bafite ubwoba basakuza bavuga bati Oya, bamwe bafunga amaso badashaka kureba]”.
Yarongeye arababaza ati “uko muri hano ni nde ufite ukwizera kutajegajega”, umwe kuri umwe bagenda bajya imbere, bakagenda bakora nk’ibyo pasiteri yari amaze gukora ntihagira n’umwe ushya.
Undi mugore arahaguruka ati” papa mfite ukwemera, nsukaho ayo mazi ashyushye mu kiganza” arabikorerwa ntiyagira icyo aba.
Iki kinyamakuru gitangaza ko n’abandi bose bagiye batinyuka bakagenda akayabasukaho ngo barebe ko bashya, ari no mu rwego rwo gusuzuma aho ukwemera kwabo guhagaze.
Nyuma y’ibyo byabaga, abakiristo bagiye babyemera ko ari ibitangaza, gusa na none bakavuga ko ari umuco umaze kumenyerwa muri Afurika y’Epfo ko abapasiteri bakoresha ubufingo (magie) bashaka gukurura abantu, ngo bababyaze umusaruro ubyara inyungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


