Minisitiri w’umutekano, Gasana Alfred, yavuze ko Abanyarwanda batazaba nk’Abanyekongo batuye mu mujyi wa Goma baherutse kwigaragambya, bagatera amabuye abapolisi b’u Rwanda barinda umupaka.
Minisitiri Gasana wari kumwe n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kuri uyu wa 16 Kamena 2022 bifatanyije n’abaturage b’i Rubavu mu muganda, banafata umwanya wo kubaganiriza ku ngingo by’umwihariko irebana n’umutekano.
Igi gikorwa cyabaye nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Goma mu gitondo cyo ku wa 15 Kamena, aho abatuye muri uyu mujyi bamaganaga Leta y’u Rwanda n’iya Uganda bashinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Aba Banyekongo bahereye imyigaragambyo ku biro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakomereza ku mupaka wa RDC n’u Rwanda, ni ho bageze bashaka kwinjira mu mujyi wa Gisenyi, ariko bakumirwa n’abapolisi b’iwabo.
Babonye kwinjira i Gisenyi bidashobotse, batangiye gutera amabuye abapolisi b’u Rwanda barindiraga umupaka ku rundi ruhande, gusa bo barabareka kugeza ubwo barambiwe basubira iwabo.
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Goma-Abigaragambya-bashatse-kwinjira-i-Rubavu-batera-amabuye-abapolisi-b-u
Kuri iyi myitwarire y’Abanyekongo, Minisitiri Gasana mu nkuru ya The New Times, yagize ati: “Ntabwo tuzajya mu bushotoranyi. Icyo tugomba gukora ni ukwimakaza indangagaciro zacu, tukabana na bo mu mahoro.”
Yanakomoje ku mirwano ikomeje kubera hafi y’umupaka hagati y’ingabo za RDC na M23, yizeza Abanyarwanda umutekano. Ati: “Ntimuhangayikishwe n’ibibera ku rundi ruhande ku mupaka. Nka Leta, turabizeza umutekano.”
Mu karere ka Musanze haherutse guterwa ibisasu inshuro eshatu bituruka muri teritwari ya Rutshuru muri RDC. Leta y’u Rwanda yemeza ko byatewe n’ingabo z’iki gihugu zifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.



