Umukecuru Kamayugi wahawe iminsi 15 ngo asohoke mu nzu yatujwemo na Leta

Rucagu Boniface aranenga abayobozi batuma Leta y’u Rwanda igira isura mbi

Sangiza iyi nkuru

Rucagu Boniface uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye aranenga abayobozi batuma Leta y’u Rwanda igira isura mbi mu ruhando mpuzamahanga.

Ni nyuma yo kumenya inkuru y’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bwahaye umukecuru w’imyaka 92 y’amavuko witwa Kamayugi Theresia iminsi 15 ngo asohoke mu nzu yatujwemo, ijyemo undi.

Inkuru ya RadioTV10 ivuga ko abaturage baturanye na Kamayugi mu mudugudu wa Tuwonane w’akagari ka Gatsiro bamutabariza kubera ko ashobora gusohorwa muri iyi nzu, igashyikirizwa Enjenyeri witwa Rugemintwaza Modeste bahamya ko yishoboye kandi ngo afite umuhungu w’umwofisiye mu gisirikare cy’u Rwanda.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, amaze kubona iyi nkuru ku rubuga rwa Twitter rw’iki kinyamakuru, yasubije ko kuva iki kibazo cyamenyekanye, Kamayugi atagisohowe muri iyi nzu.

Habitegeko yagize ati: “Mwongeye Kwirirwa. Murakoze kugira icyo muvuga kuri iyi nkuru. Uyu mucyecuru ntawe uza kumusohora mu nzu cyeretse ashaka kumushyira mu nzu imeze neza kurusha iyo arimo uyu munsi. Mutugirire icyizere.”

Kamayugi amaze imyaka 5 aba muri iyi nzu abaturage bemeza ko yubatswe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi. Bemeza ko Rugemintwaza yabonye ibyangombwa byayo biciye mu buryo bemeza ko ari uburiganya.

 Umukecuru Kamayugi wahawe iminsi 15 ngo asohoke mu nzu yatujwemo na Leta
Umukecuru Kamayugi wahawe iminsi 15 ngo asohoke mu nzu yatujwemo na Leta

Rucagu abona batuma Leta igira isura mbi

Rucagu na we mu gitekerezo yatanze kuri iyi nkuru, yavuze ko abayobozi nk’abo muri Gihundwe ari bo batuma Leta y’u Rwanda igira isura mbi ku ruhando rw’amahanga, maze ikanengwa.

Yagize ati: “Abayobozi bameze batyo baba bagamije gutuma Leta yacu cyacu igira isura mbi. Abo bayobozi nibumve ko aribo ndorerwamo abaturage bareberamo Leta Iyo babaye beza abaturage bishimira Leta cyane baramuka babaye babi abaturage bakanga Leta. Leta ikagira isura mbi kubera abayobozi babi.”

Rucagu yakomeje asobanura ko gusohora Kamayugi muri iyi yatujwemo na Leta ari amahano. Abona ko ahubwo uwo abayobozi bagiye kuyituzamo, bamwubakira iye. Gusa bigaragara ko atari yamenye ko abaturage bahamya ko Rugemintwaza yishoboye, kandi asanzwe afite indi nzu ye.

Yagize ati: “Ndabona bavuga ko uwo mukecuru yayitujwemo ntabwo yapfuye kuyinjiramo. Kuyimusohoramo ni amahano. Uwo bashaka gutuzamo nibamwubakire kandi ubuyobozi burabishoboye, ejo iyo nkuru itagera hanze igakwirakwuzwa hose ko Leta yajugunye hanze umuntu w’imyaka 92 kandi byakozwe Leta itabizi.”

Mu gihe abona ko nta mpamvu yakabaye ituma Kamayugi asohorwa muri iyi nzu, Rucagu yashimiye abaturage bamutabarije. Ati: “Ariko se impamvu yabaho ni iyihe yatuma umuntu w’imyaka 92 ajugunywa hanze. Abantu babaza Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu niba ibyo bintu yarabimenye. Ariko turanashima cyane n’abaturage bamutabarije. Babaye intwari pe kandi uwo abaturage batabarije aratabarwa.”

Rucagu Boniface yabaye Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, aba n’Umutoza Mukuru w’Itorero ry’Igihugu mbere yo kuba muri aka kanama kagizwe n’inararibonye muri politiki.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *