Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikurikirana umutekano wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), zemeje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 ufite umugambi wo gufata umujyi wa Goma.
Raporo y’izi mpuguke yo ku wa 14 Kamena ariko yasohotse kuri uyu wa 17 Kamena 2022, isobanura ko zavuganye n’abarwanyi batandatu (6) ba M23, barabyemeza.
Iyi raporo yateguwe kuva tariki ya 15 Mata 2022, humvwa ubuhamya bw’aba barwanyi, ubw’abatangabuhamya n’ubwa bamwe mu bagize guverinoma ya RDC.
Muri uyu mugambi, M23 yari ifite gahunda yo gufata ahantu h’ingenzi by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu harimo umujyi wa Bunagana kandi yawugezeho tariki ya 13 Kamena 2022, gufunga umuhanda uhuza teritwari ya Rutshuru ya Goma no gufata Goma nyirizina.
Iri raporo ivugwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, isobanura ko M23 yateguye uyu mugambi kugira ngo bizashyire igitutu kuri Leta ya RDC maze iyihe imyanya muri politiki, abarwanyi bayo binjizwe mu gisirikare, kandi banasubizwe imitungo.
M23 iherukaga gufata Goma mu Gushyingo 2012, mbere y’uko abarwanyi bayo barambika intwaro, bagahungira muri Uganda no mu Rwanda. Mu gihe yubuye imirwano guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2022, yatangaje ko itazongera gukora ikosa ryo kuva ku butaka bwa RDC.



