Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko nta kuntu u Rwanda rutaha umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ingabo zizoherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro.
Ni igisubizo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe EAC, Prof. Nshuti Manasseh, yatangiye mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibandaga ku nama ya Commonwealth izabera i Kigali guhera tariki ya 20 Kamena 2022.
Tariki ya 21 Mata 2022, abakuru b’ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi, bemeza ko bizohereza ingabo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC.
Gusa nyuma ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo ryajemo urujijo ubwo umubano wa RDC n’u Rwanda wajemo igitotsi bitewe n’uko ishinja ingabo zarwo gufasha umutwe wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uru rujijo rwakurikiye ukutitabira k’u Rwanda mu nama yahurije I Goma impuguke z’ibisirikare by’igihugu bya EAC tariki ya 4, n’iyahuje abagaba b’ingabo yabaye tariki ya 6 Kamena 2022.
Urujijo rwakurikiwe kandi n’icyifuzo Leta ya RDC iherutse kugaragaza ko ingabo z’u Rwanda zitakohereza ingabo zo kwifatanya n’izindi z’ibihugu bya EAC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Prof. Manasseh abajijwe niba Leta y’u Rwanda igifite gahunda yo kohereza ingabo muri RDC, yasubije ko nta cyayibuza kuzohereza. Ati: “Amasezerano yemeje yuko twashaka ingabo za EAC ndetse course yaratangiye kugira ngo ingabo zijye muri kariya karere, zifashe kuzana umutekano muri kariya karere.”
Akomeza ati: “Uwabajije ‘Ese u Rwanda ruzatanga ingabo?’ U Rwanda nk’umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo mu muryango kuko ngira ngo umutekano twese uratureba muri uru Rwanda, ari n’ibindi bihugu bihana imbibi na DRC. Rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka karere ku buryo twizera yuko umutekano.”
Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Uhuru Kenyatta, tariki ya 15 Kamena 2022 yatangaje ko abahagarariye izi ngabo bazateranira i Nairobi ku ya 19, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

2 Responses
U Rwanda rwemeje ko nta kuntu rutaha EAC ingabo zizoherezwa muri RDC
Byendagusetsa! Kongo iti: Ntidushaka ingabo z’Urwanda iwacu yuko arizo zitubuza umutekano, naho Urwanda ruti: ingabo zacu zigomba kubarindira umutekano! Ibyo binyibutsa ukuntu abimukira bahitamo kwiyahura no kwiyicisha inzara aho kwoherezwa mu Rwanda ariko Mukuralinda na Makolo bati Urwanda ntirucika intege mu kuzana abo bimukira! Ninde wavuga ko ari ubufasha gusa Urwanda rushaka? Kuki ubwo bufasha tutabuha abanyarwanda babaye?