Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yatangiye urundi ruzinduko rw’akazi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Embalò yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bagirana ibiganiro.
Biti: “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byabo byombi n’ibireba umugabane.”
Perezida Embalò yaherukaga hano mu Rwanda ku wa 07 Werurwe uyu mwaka, na bwo mu ruzinduko rw’akazi.
Icyo gihe yasuye ibikorwa remezo bitandukanye hano mu Rwanda birimo icyanya cyahariwe inganda cy’i Masoro, ndetse anagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Aba bombi baherukaga guhurira i Dakar muri Sénégal ubwo bari bitabiriye ibirori byo gutaha Stade yitiriwe Abdoulaye Wade.
Perezida Embalò yari mu Rwanda mu gihe ku itariki ya 1 Gashyantare yarokotse umugambi wa Coup d’Etat.
Ni nyuma y’uko ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku ngoro ye, hakaba imirwano yaguyemo abasirikare benshi ba Guinée.
Perezida Embalò nyuma yemeje ko ibyabaye ari Coup d’Etat y’abashakaga kurwanya Demukarasi gusa ikaza gupfuba.


