img-20220619-wa0012.jpg

Amafoto: Umunyamakuru Samuel Baker Byansi yakoze ubukwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 18 Kamena 2022, umunyamakuru Samuel Baker Byansi uzwi cyane kubera inkuru zicukumbuye akora, yakoze ubukwe n’umukunzi we, Uwase Jocelyne

Ni ibirori byabereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ahabanje umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) Ruherere i Nyarutarama

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, biganjemo abanyamakuru b’inshuti za Baker, inshuti za Uwase ndetse n’abo mu miryango yabo.

Mbere yo kwiyakira (reception), babanje gushyira indabo ku ifoto y’umubyeyi wa Baker witabye Imana mu bihe byashize, yari yanditseho interuro ‘RIP Mama’ isobanura ngo ‘Ruhukira mu mahoro Mama.”
img-20220619-wa0012.jpg

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Kamena 2022 mbere yo gukora ubukwe, Baker yari yabanje kwibuka uyu mubyeyi. Yagize ati: “Imyaka udahari Mama, biracyari nk’aho ari ejo hashize. Buri gihe mbana n’ihungabana, ngakumbura ko unkoraho, kumva ijwi ryawe, nkaba nakongera kukubona. Ni igikomere gikomeye cyane mbana nacyo mu buzima. Gusa Mama, ngufitiye inkuru nziza. Uyu munsi ndakora ubukwe.”

Baker na Jocelyne basezeraniye imbere y’amategeko mu karere ka Bugesera tariki ya 19 Gicurasi 2022, basezeranywa na Meya Mutabazi Richard.

Mbere yo gushyingirwa, habanje umuhango wo gusaba no gukwa
Mbere yo gushyingirwa, habanje umuhango wo gusaba no gukwa

Baker na Jocelyne basezeraniye imbere y'Imana muri CLA
Baker na Jocelyne basezeraniye imbere y’Imana muri CLA

Bombi bemeye kubana mu bibi no mu byiza, ubuzima bwose basigaje ku Isi
Bombi bemeye kubana mu bibi no mu byiza, ubuzima bwose basigaje ku Isi

Byari ibyishimo kuri bombi, inshuti n'imiryango
Byari ibyishimo kuri bombi, inshuti n’imiryango

img-20220619-wa0011.jpg
Iri torero ni ryo ryasusurukije abageni n'ababatahiye ubukwe
Iri torero ni ryo ryasusurukije abageni n’ababatahiye ubukwe

Basezeranye imbere y'amategeko muri Gicurasi
Basezeranye imbere y’amategeko muri Gicurasi

Meya wa Bugesera, Mutabazi ni we wabasezeranyije
Meya wa Bugesera, Mutabazi ni we wabasezeranyije

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *