Umuyobozi wa NATO yaburiye Uburengerazuba ko bugomba kwitegura gukomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara ishobora kumara imyaka myinshi.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko amafaranga y’intambara ari menshi, ariko ko igiciro cyo kureka Moscou ikagera ku ntego za yo za gisirikare cyaba kinini kurushaho.
Ibi yabitangaje ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, na we yaburaga ko ari ngombwa guhangana n’intambara ndende.
Stoltenberg na Johnson bavuze ko kohereza intwaro nyinshi bizatuma intsinzi ya Ukraine ishoboka nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Mu kiganiro umuyobozi wa Nato yagiranye n’ikinyamakuru Bild cyo mu Budage, yagize ati: “Tugomba kwitegura ko ishobora gutwara imyaka. Ntabwo tugomba kureka gushyigikira Ukraine.”
“Nubwo ikiguzi kiri hejuru, atari ku nkunga ya gisirikare gusa, na none kubera izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ibiribwa.”
Umuyobozi w’umuryango w’ingabo z’ibihugu by’iburengerazuba yavuze ko guha Ukraine intwaro nyinshi zigezweho byongera amahirwe yo kubohora akarere ka Donbas gaherereye mu burasirazuba, igice kinini kikaba kiyobowe n’u Burusiya.


