M23 yafashe Bunagana, umusirikare wa RDC arasirwa i Rubavu, Uganda ihagarika kurwanya ADF: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 Kamena 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye umutekano na politiki.

Harimo:

Indege yagombaga kuzana abimukira yarahagaritswe

Indege yiteguraga kuzana abimukira mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza, tariki ya 14 yahagaritswe n’urukiko rw’Uburayi rushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ni icyemezo cyatunguye guverinoma y’u Bwongereza yari imaze iminsi mu nkiko bitewe n’abanyamategeko bashakaga kuburizamo iyoherezwa ry’aba bimukira, ariko igatsinda ikirego.

Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yashimangiye ko n’ubwo urukiko rwo ku mugabane rwahagaritse iyi ndege, nta kizabuza guverinoma kohereza aba bimukira mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki yo kurinda imipaka y’u Bwongereza.

M23 yafashe Bunagana

Umutwe witwaje intwaro wa M23 tariki ya 13 wafashe umujyi wa Bunagana uri mu y’ingenzi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ingabo nyinshi za Leta zihungira muri Uganda.

Ni igikorwa cyemejwe n’Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, hamwe n’Umuvugizi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Sylvain Ekenge washinje ingabo z’u Rwanda gufasha uyu mutwe.

N’ubwo Gen. Ekenge yirinze gushinja ingabo za Uganda, abadepite ba RDC bemeje ko na zo zafashije M23 gufata Bunagana, basaba ko amasezerano igihugu cyabo cyagiranye n’ibi bihugu aseswa.

Ingabo za EAC zigiye koherezwa mu burasirazuba bwa RDC

Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, tariki ya 15 yafashe icyemezo cyo kohereza mu burasirazuba bwa RDCumutwe w’ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango.

Ni icyemezo cyakiriwe neza na guverinoma ya RDC, ariko igaragaza ko itifuza ko u Rwanda rwatanga ingabo muri uyu mutwe, kubera ko irushinja gufasha M23.

Icyemezo cya Perezida Uhuru cyashimangiwe n’inama y’imyiteguro ya nyuma yahurije abahagarariye ingabo z’ibi bihugu i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 19.

Uganda yahagaritse ibikorwa byo kurwanya ADF

Mu gihe abadepite ba RDC bashinja ingabo za Uganda gufasha M23, bakanasaba ko amasezerano ibihugu bifitanye aseswa, Perezida Yoweri Museveni yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba byari bimaze amezi 5 bibera mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Iki cyemezo cyatangajwe n’umujyanama wa Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba tariki ya 15 Kamena, asobanura ko ingabo za Uganda zategetswe kuguma mu birindiro byazo, ku ya 18 ashimangira ko nta cyahindutse.

Izi ngabo zahagaritse ibi bikorwa zatangiye mu Gushyingo 2021 mu gihe EAC igiye kohereza ingabo zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Umusirikare wa RDC yarasiwe i Rubavu

Umusirikare wa RDC yarasiwe mu karere ka Rubavu ku mupaka w’u Rwanda tariki ya 17, ubwo yari amaze gukomeretsa abapolisi b’u Rwanda babiri mu baharinda.

Uyu musirikare, nk’uko igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje, yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa ku bapolisi, abasivili bambukaga ndetse no ku bakoze bo ku mupaka.

Abapolisi yakomerekeje bahise bajyanwa ku bitaro, umurambo w’uyu musirikare uguma aho yarasiwe kugeza ubwo hageze abagize urwego rw’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari bashinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, batangira iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *