Ikipe ya Marines FC yamaze gusezerera myugariro Hakizimana Félcien bita Cannavaro yari yaratijwe na APR FC, imushinja kuyigambanira binyuze mu kurya ruswa.
Cannavaro wari usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe y’i Rubavu, Marines FC yamushinje kurya ruswa ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona iheruka gutsindwamo na Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Marines FC mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’ikipe y’Intare (irerero rya APR FC) ari na yo yari yarayitije uriya mukinnyi, yayisabye kumusubirana kubera ko yafashe amafaranga ubwo bahuraga na Kiyovu Sports.
Iti: “Imwe mu nkingi ikipe yacu igenderaho mu kwimana ikipe yacu we akaba yarabirenzeho akayigambanira, twabamenyeshaga ko tutakimukeneye rwose kubera ubwo bugambanyi yagaragaje, by’umwihariko ku mukino wahuje Marine FC na Kiyovu Sports.”
“Uyu mukino byanatuviriyemo kuwutakaza, bityo rero tukaba tubamenyesha ko tutakimukeneye kubera ko tutakwihanganira imyitwarire mibi nkiyi yo kugambanira ikipe.”
Cannavaro usanzwe ukina muri ba myugariro, yari intizanyo ya APR FC muri Marines FC.
Umukino ashinjwamo kugambaniramo Marines FC washoboraga kuvutsa APR FC igikombe cya shampiyona kigatwarwa na Kiyovu Sports, iyo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu inanirwa gutsinda Police FC ibitego 2-0.


