Perezida Zelensky wa Ukraine arageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, kuri uyu wa Mbere arageza ijambo ku nshuro ya mbere ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ni nyuma y’amezi abiri n’igice agejeje icyo cyifuzo kuri Perezida Macky Sall wa SĂ©nĂ©gal kuri ubu uyoboye uyu muryango.

Perezida Zelensky byitezwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ageza ijambo ku bagize biro y’inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse no kuri ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muryango baza kuba bateraniye ku cyicaro cyawo i Addis Ababa.

Arabaganiriza hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ntiharamenyekana ibyo Perezida wa Ukraine aza kugeza ku Banyafirika, gusa byitezwe ko abasaba gushyigikira igihugu cye mu rugamba gihanganyemo n’u Burusiya.

Ni nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka ubwo hatorwaga umwanzuro uhagarika u Burusiya mu kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ibyinshi mu bihugu bya Afurika byahisemo kwifata.

Ibi biranajyana no kuba Afurika itarakunze gucana uwaka na Ukraine kuva itangiye intambara n’u Burusiya, kubera ivangura ryakorewe Abanyafurika mu gihe cyo guhunga intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *