Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru babiri bakunze kwibasira Guverinoma y’u Rwanda mu nyandiko zabo zitandukanye bagiye bakora, Umunyakanada Benedict Moran n’Umuhinde Anjan Sundaram, bimwe uburenganzira bwo gukurikirana inama ya CHOGM 2022 yatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Kamena. U Rwanda rwahakanye kubigiramo uruhare.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru (CPJ) uravuga ko kuwa Gatatu ushize, itariki 15 Kamena, ari bwo Benedict Moran yabonye ubutumwa buvuye mu Bunyamabanga bwa Commonwealth bumubwira ko ubusabe bwe gukurikirana iyi nama bwanzwe.

Ni mu gihe Anjan Sundaram wari wasabye uruhushya abinyujije mu kigo cya Moran, nawe yangiwe. Commonwealth ngo ikaba yamenyesheje aba banyamakuru ko ubusabe bwabo bwanzwe bitewe n’uko badakorera “igitangazamakuru kizwi” nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa CPJ ivuga.

Aba banyamakuru bombi bimwe uburenganzira bwo gukurikirana inama ya CHOGM 2022 bahuriye ku kuba baragiye bakora inkuru zitandukanye zivuga nabi Guverinoma y’u Rwanda n’abayobozi bayo.

Ni ho bahera bakeka ko kwimwa uburenganzira byagizwemo uruhare n’u Rwanda mu gihe Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu butumwa yoherereje uyu Muryango uharanira Uburenganzira bw’Abanyamakuru, yawubwiye ko Leta y’u Rwanda itanga uburenganzira ku banyamakuru b’imbere mu gihugu gusa.

Yaboneyeho kuvuga ko ku rutonde rw’abanyamakuru mpuzamahanga bemerewe n’ubunyamabanga bwa Commonwealth ukaruha leta, amazina ya Moran na Sundaram atarimo.

Abajijwe niba leta y’u Rwanda yaba ifite uburenganzira bwo gutambamira izina runaka kujya kuri urwo rutonde, yabihakanye.

Umuryango CPJ ukaba usaba ubunyamabanga bwa Commonwealth gukora ibishoboka abanyamakuru bose bakemererwa gutara inkuru zijyanye n’iyi nama ibera mu Rwanda nta kiguzi, kandi inzira yo gutanga ubwo burenganzira ikaba idakwiye kugirwa igikoresho cya politiki.

Usibye abo banyamakuru babiri, uyu muryango uravuga ko kugera kuwa Gatanu, abandi banyamakuru mpuzamahanga benshi bari batarabona uruhushya rwo gutara no gutangaza inkuru kuri iyi nama, nubwo bari barabusabye mbere y’itariki ya 23 Gicurasi yafatwaga nk’igihe ntarengwa cyo kubisaba.

CPJ ikavuga ko mu butumwa bwa e-mail yandikiwe n’umuvugizi wa Commonwealth yahakanye ibyo kuba uwo muryango waba urimo kuzitira abanyamakuru kugera muri iyi nama, uvuga ko ubusabe bw’abanyamakuru bagera kuri 700 burimo kugenzurwa ngo bahabwe uburenganzira bwo kuza mu nama.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare
    Rwanda weee! Nibakuveho pe! Ufite ingufu kbs!

  2. Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare
    Rwanda weee! Nibakuveho pe! Ufite ingufu kbs!

  3. Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare
    Thks our leaders. Murwba kure peee. Ziriya mbwebwe nubundi ntizari kubona ibintu uko bimeze. Commonwealth mufite ubushishozi peee.
    Amaherezo aba bazatuka n’umwamikazi.
    Mubirukane ahubwo hose

    1. Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare
      assante bwana aba ba haters babakumire rwose

    2. Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare
      assante bwana aba ba haters babakumire rwose

  4. Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare
    Thks our leaders. Murwba kure peee. Ziriya mbwebwe nubundi ntizari kubona ibintu uko bimeze. Commonwealth mufite ubushishozi peee.
    Amaherezo aba bazatuka n’umwamikazi.
    Mubirukane ahubwo hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *