Ubuhamya bwa Masabo Nyangezi: Uko asasanura imirya y’inanga si ko asobanura amagambo mu rukiko
Ku munsi wa 27 w’urubanza rwa Bucyibaruta rubera I Paris, humviswemo n’ubuhamya bw’umuhanzi (wakanyujijeho anakunzwe), Masabo Nyangezi Juvenal. Icyatangaje ni uko ubuhamya bwe bwiganjemo gukekeranya, kujijinganya no kutibuka bimwe; aho byanabaye ngombwa ko Perezida w’urukiko amubuza kuvuga asoma. Koko “ku rukiko si ku rukiniro”, umuhanzi Masabo Nyangezi uzwi mu ndirimbo nyinshi nka Mukamusoni, Mukamabano, Kibungo, […]
Ndoli J. Claude wamaze gusezera kuri ruhago yageneye impanuro Kwizera Olivier
Umunyezamu Ndoli Jean Claude wamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru, yageneye impanuro mugenzi we Kwizera Olivier amusaba gushyira umutima ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye. Ndoli uri mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mbere yo guhagarika ruhago. Uyu mugabo avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ufite […]
Gen Kazura n’Abagaba bakuru b’Ingabo bagenzi be mu nama ku kibazo cy’umutekano muke wa RDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, aherutse kwitabira inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena. Yitabiriwe n’abarimo Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Gen, […]
Perezida Macron yanze ubwegure bwa minisitiri w’intebe aherutse gushyiraho
Kuri uyu wa Kabiri, perezidansi yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Elisabeth Borne, yatanze ubwegure bwe kuri Perezida Emmanuel Macron nyuma y’uko ishyaka riri ku butegetsi ritakaje ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, ariko umukuru w’igihugu yanga kubwakira. Macron yizera ko guverinoma ikeneye “kuguma ku nshingano no gukora” kandi ko perezida azashaka “ibisubizo byubaka” kugira ngo […]
Ubunyamaswa ndengakamere bwakozwe n’inyeshyamba zitwazaga Imana
Ni umutwe w’inyeshyamba ukomeye mu Isi, abawumvise benshi bashya ubwoba, wanditse amateka mu bwicanyi, gufata kungufu no gushimuta abasivili babarirwa mu bihumbi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). LRA (Lord Resistance Army) ni umwe wagenderaga ku mategeko 10 yo muri Bibiliya, wari ufite intego yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. […]
Abadepite bo mu Bwongereza basuye Ingabire Victoire

Abadepite bo mu Bwongereza baje mu Rwanda kwitabira inama ya Commonwealth, basuye Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Nk’uko Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda yabyemereje kuri Twitter kuri uyu wa 20 Kamena 2022 yabisobanuye, abadepite bamusuye barimo: Chinyelu Onwurah wo mu ishyaka Labour, Harriett Baldwin wo muri Conservative, Pauline Latham […]
Accountant at Souk Ig Ltd
Accountant Job Description We are looking for an Accountant who would be ultimately responsible for the financial health of our organization. Your main role would be producing Monthly, Quarterly and Annual financial reports and preparing financial analysis to guide management to make sound business decisions in the long and short term. You will prepare financial […]
Kagame says Commonwealth should be fully inclusive
President Paul Kagame has said that Commonwealth countries need to continuously engage and find out what they can do to bring a balance to ensure that everyone in the 54-nation community feels included. Kagame said this at the opening of the Commonwealth Business Forum on Tuesday, June 21, in Kigali, drawing more than 1,000 delegates. […]
Uganda: Abakobwa bane bavukana bakurikiranweho kwica umubyeyi wabo
Igipolsi muri Serere cyataye muri yombi abakobwa bane bavukana bashinjwa kwica se w’imyaka 65 witwa Okure John, utuye mu Mudugudu wa Igora II, Paruwasi ya Okulonyo, Umurenge wa Orio, mu Karere ka Serere mu gihugu cya Uganda. Ibimenyetso byegeranyijwe byerekana ko ku itariki ya 15 Kamena 2022, uwitwa Martha Akwango yavuye ku ishuri arimo kurira, […]
Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye kumenya ku muryango wa Commonwealth
Igihugu cya Barbados cyakuyeho umwamikazi Elizabeth wa II nk’umukuru w’igihugu kugira ngo gihinduke repubulika nshya ku Isi, ariko kizaguma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, inama yawo ya CHOGM 2022 ikaba iri kubera Kigali kuva kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 20 Kamena kuzageza kuwa Gatandatu, itariki 25 Kamena. Hano hari ibintu bimwe byerekeranye n’uyu […]
Igikomangoma Charles n’umugore wacyo baragera i Kigali uyu munsi
Igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza, Charles hamwe n’umugore wacyo, Camilla, baragera i Kigali kuri uyu wa 21 Kamena 2022, baje kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma zo mu muryango Commonwealth. Ibiro by’iki gikomangoma, Clarence House, bimaze kubyemeza biti: “Igikomangoma n’umufasha baragera i Kigali uyu munsi mu nama y’abakuru ba guverinoma. #CHOGM2022 ihuza abayobozi bo mu bihugu […]
M23 iravugwaho gufata undi mupaka mu mirwano yamaze amasaha icyenda
Umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uravugwaho kuba uri kugenzura undi mupaka uhuza DRC na Uganda witwa Kitagoma mu mirwano yamaze amasaha agera ku icyenda. Kitagoma ni umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, bikavugwa ko uri kugenzurwa na M23 kuva kuri uyu wa Mbere tariki 20 […]
Haringingo yerekeje muri Rayon Sports ateye umugongo mukeba
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya n’Umurundi Haringingo Francis Christian ko agomba kuyibera umutoza mukuru. Kigali Today yatangaje ko Haringingo wari umaze umwaka umwe atoza Kiyovu Sports yasinyanye na Rayon Sports amasezerano yo kuyitoza mu mwaka umwe. Kiyovu Sports uyu mugabo yashoboye kurangiza shampiyona yo mu mwaka w’imikino ushize, by’umwihariko ishobora gutsinda Rayon Sports mu […]
Umwe mu bana ba Elon Musk yiyemeje kwitandukanya na se ahereye ku izina rye
Umwana w’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, arimo kwitandukanya na se ahereye ku guhindura igitsina cye n’amazina ye agakuramo irya se. Xavier Alexander Musk, ufite impanga yitwa Griffin, yujuje imyaka 18 muri Mata. Nyuma gato y’isabukuru ye y’amavuko, Xavier yatanze ikirego mu rukiko kugira ngo ahindure izina kuko ubu yitwa Vivian kandi yiyumva nk’umukobwa. […]
Ubutumwa bwa Museveni utegerejwe mu Rwanda buratangirwa mu nama ya Commonwealth
Ubutumwa bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni utegerejwe mu Rwanda, buratangirwa mu nama y’umuryango Commonwealth kuri uyu wa 22 Kamena 2022. Iyi nama ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu na guverinoma (CHOGM), yafunguwe kuri uyu wa 20 Kamena, ihuza abagore bo muri Commonwealth barimo Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame. Kuri uyu wa 21 Kamena, […]
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije gutumiza no kohereza ibicuruzwa binyuze i Bunangana
Mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Constant Ndima, Guverinoma y’Intara yamenyesheje abashinzwe ubukungu, abakora kuri gasutamo n’abacuruzi “ko bibujijwe, kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya, kwinjiza no kohereza ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa Bunagana” ubu ugenzurwa n’umutwe M23 bita uw’iterabwoba. Kubera iyo mpamvu, iryo tangazo urubuga […]
Nyamasheke: Abarokokeye jenoside mu bitaro bya Kibogora barasaba ko hubakwa ikimenyetso cy’amateka

Ubwo ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke byibukaga ku nshuro ya 28 abari abakozi babyo n’ab’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, ababirokokeyemo bongeye kubisaba kubyubakamo ikimenyetso cy’amateka ya jenoside agaragaza ibikorwa bya kinyamaswa byahabereye, n’amazina y’ababiguyemo kimwe n’abaguye muri ibyo bigo nderabuzima ntiyibagirane, ubuyobozi bw’ibi bitaro bukabizeza ko kwibuka k’umwaka utaha kuzasanga […]
Umuvandimwe wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, yasetse abantu bamubitse
Umuvandimwe wa Museveni, Gen Salim Saleh, akaba Umuhuzabikorwa mukuru wa gahunda yatangijwe na perezida igamije guhindura imibereho n’ubukungu mu gihugu bise Operation Wealth Creation Programme (OWC), yasetse abantu ashinja gukwirakwiza amakuru avuga ko yapfuye. Gen Saleh yagiriye inama abo bantu yo gushakira igisubizo ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza aho kuganira ku buzima bwe nk’uko iyi […]
Raphinha mu muryango winjira muri Arsenal yemeye kumutangaho akayabo
Umukinnyi mpuzamahanga w’ikipe ya Leeds United ukomoka muri Brazil, Raphael Dias Belloli uzwi nka Raphinha, ari mu muryango winjira muri Arsenal nyuma y’aho iyi kipe yiteguye kumutangaho akayabo ka miliyoni 50 z’Amayero. Raphinha usanzwe akina asatira ariko aca ku ruhande, ni umwe mu bakinnyi umutoza Mikel Arteta usanzwe atoza iyi kipe ya Arsena; abona azamufasha […]
Ingabo za RDF ntiziri mu za EAC zizajya kurwanya inyeshyamba muri RDC
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu byumweru biri imbere ari bwo Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizinjira muri iki gihugu kuhagarura umutekano, gusa zikazaba zitarimo iz’u Rwanda. Congo Kinshasa yatangaje ibi nyuma y’inama yiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwayo ejo ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena yahuje […]
Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yihungije inshingano, yitwaza u Rwanda
Perezida Paul Kagame yavuze ko mugenzi we uyoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yihungije inshingano nk’Umukuru w’Igihugu, yitwaza Leta y’u Rwanda. Mu nama ya Qatar Economic Forum yayobowe n’umunyamakuru Zain Verjee tariki ya 19 Kamena 2022, Perezida Kagame yabajijwe ku birego bya Tshisekedi by’uko Leta y’u Rwanda ifasha umutwe witwaje intwaro wa […]
EAC leaders emphasize the need to cease hate speech against those perceived to be Rwandans in DRC
The regional leaders met in Nairobi, Kenya yesterday have emphasized the need to halt all the offensive language, hate speech and threats of genocide against those though to be Rwandans in DRC. The statement released after the meeting says ” The Heads of State also emphasized that all offensive language, hate speech, threats of genocide […]
Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare
Abanyamakuru babiri bakunze kwibasira Guverinoma y’u Rwanda mu nyandiko zabo zitandukanye bagiye bakora, Umunyakanada Benedict Moran n’Umuhinde Anjan Sundaram, bimwe uburenganzira bwo gukurikirana inama ya CHOGM 2022 yatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Kamena. U Rwanda rwahakanye kubigiramo uruhare. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru (CPJ) uravuga ko kuwa Gatatu ushize, itariki 15 Kamena, ari […]
Perezida Zelensky yavuze ko Afurika yafashwe bugwate mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko Afurika “yafashwe bugwate” mu ntambara y’Uburusiya ku gihugu cye, ubwo yagezaga ijambo ku muryango w’Ubumwe bw’Afurika kuwa Mbere. Igitero cy’Uburusiya no kugota ibyambu bya Ukraine bigatuma ibinyampeke byayo bitoherezwa mu mahanga, ibi byatumye habaho ubucye bw’ibinyampeke n’ifumbire. Ibi byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ku Isi baba mu […]
Hakuwe urujijo kuri Perezida wa Afurika y’Epfo utazitabira CHOGM i Kigali
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko atazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango Commonwealth (CHOGM) iri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 20 Kamena 2022. Nk’uko ikinyamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo kibisobanura, bamwe batangiye kwibaza niba umubano ‘utameze neza’ w’iki gihugu n’u Rwanda utaba ari wo watumye uyu Mukuru […]