Umuvandimwe wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, yasetse abantu bamubitse

Sangiza iyi nkuru

Umuvandimwe wa Museveni, Gen Salim Saleh, akaba Umuhuzabikorwa mukuru wa gahunda yatangijwe na perezida igamije guhindura imibereho n’ubukungu mu gihugu bise Operation Wealth Creation Programme (OWC), yasetse abantu ashinja gukwirakwiza amakuru avuga ko yapfuye.

Gen Saleh yagiriye inama abo bantu yo gushakira igisubizo ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza aho kuganira ku buzima bwe nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Ati: “Abantu bamwe batangaje ko napfuye ariko ndi hano i Nakaseke [Akarere] mvugana n’abantu banjye. Bwira abakwirakwiza ibihuha by’ibinyoma ko wabonye Saleh akora kandi akangurira abantu kurushaho gutera imbere binyuze mu mishinga y’iterambere. ”

Gen Saleh kandi yashishikarije abakirisitu kwitabira gukoresha ibigo by’imari no kugurizanya bizwi nka Sacco aho guverinoma izanyuza amafaranga y’inkunga agenewe ibigo bitandukanye by’ubuhinzi.

Ati: “Naje gushimira Imana ko turi bazima kandi dutera imbere nk’abantu bo mu Ntara ya Kapeeka. Mu rugendo rwanjye rwose, nasabye leta ibyifuzo byinshi. PDM (Parish Development Model) yari mu byifuzo bimwe natanze mu myaka yashize. Ni byiza ko guverinoma amaherezo ikurikiza iki cyifuzo ”.

Yakomeje agira ati: “Iyo usuye icyanya cy’inganda ukazenguruka inganda zirenga 30, Kapeeka ntizigera yongera kuba uko imeze. Tuzarangiza imirimo yo kubaka Itorero rya Lady Consolata Kapeeka vuba aha “.

Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda humvikanye ibihuha bivuga ko Gen. Salim Saleh, yashizemo umwuka ku itariki 15 Kamena 2022, ariko ayo makuru aterwa utwatsi n’ushinzwe ibikorwa muri OWC, Sylvia Owori, ku itariki ya 18 Kamena, mbere y’uko na Salim Saleh ayanyomoza yigaragaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *