Ni umutwe w’inyeshyamba ukomeye mu Isi, abawumvise benshi bashya ubwoba, wanditse amateka mu bwicanyi, gufata kungufu no gushimuta abasivili babarirwa mu bihumbi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
LRA (Lord Resistance Army) ni umwe wagenderaga ku mategeko 10 yo muri Bibiliya, wari ufite intego yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Wayoborwaga na Joseph Kony waburiwe irengero mu gihe yashakishwa n’ubutabera.
Abenshi mu bagize uwo mutwe bakomoka mu majyaruguru ya Uganda, mu duce twa Gulu, Kitgum na Pader.
Uwinjiraga muri uyu mutwe, yizezwaga kuzamurwa mu ntera agahabwa amapeti. Ariko uwabyangaga, yajyanwagamo ku ngufu, yakomeza kunangira agacibwa amatwi, agakatwa iminwa cyangwa agakurwamo imbavu.
LRA igishingwa, yagabye ibitero bitandukanye muri Uganda, ariko ingabo za Uganda ziyica intege, abarwanyi bawo bimukira mu burasirazuba bwa RDC, na ho bacibwa intege n’ibitero by’ingabo z’iki gihugu kugeza ubwo yabaye nk’isenyutse.
Gusa mbere y’uko abarwanyi bayo bahunga, yabanje kugora Leta ya Uganda, bijyanye n’uko yaterwaga inkunga n’ubutegetsi bwa Sudani bwashinjaga iya Uganda na yo gufasha Salva Kiir n’abandi baharaniraga ubwigenge bwa Sudani y’Epfo.
Mu mwaka wa 1996 uyu mutwe washimuse abana b’abakobwa bari bavuye ku ishuri, maze ubinjiza mu mashyamba, bamwe bagirwa abagore, abandi bagerageje kwihagararaho baricwa. Hari n’ababashije gutoroka barahunga.
Mu 2005, Joseph Kony hamwe n’abasirikare bakuru bari bagize uyu mutwe bashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakoshwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha by’intambara.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu 2008 abantu barenga 2400 bishwe na LRA, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko bagera ku 3400.
Yanditswe Niyobuhungiro David

8 Responses
Ubunyamaswa ndengakamere bwakozwe n’inyeshyamba zitwazaga Imana
Sha ntacyo uvuze pe
Ubunyamaswa ndengakamere bwakozwe n’inyeshyamba zitwazaga Imana
SHA BITEYE AGAHINDAPE KUJYIRA UMUNTU INJINJA KANDI AMANA YARAMUHAYE AMATWI IMANA IBABARIRE NABOSIBO NI ROHOMBI YABATEYE MURAKOZE

Ubuhamya ndengakamere ko ntabwo utubwiye se?
Ubunyamaswa ndengakamere bwakozwe n’inyeshyamba zitwazaga Imana
Ubuhamya ndengakamere ko ntabwo utubwiye se?
Ubunyamaswa ndengakamere bwakozwe n’inyeshyamba zitwazaga Imana
Ntacyo nkiuyemo ibimukora bizajya bituma benshi batitabira gusoma
Ubunyamaswa ndengakamere bwakozwe n’inyeshyamba zitwazaga Imana
Ntacyo nkiuyemo ibimukora bizajya bituma benshi batitabira gusoma