Ingabo za RDF ntiziri mu za EAC zizajya kurwanya inyeshyamba muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu byumweru biri imbere ari bwo Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizinjira muri iki gihugu kuhagarura umutekano, gusa zikazaba zitarimo iz’u Rwanda.

Congo Kinshasa yatangaje ibi nyuma y’inama yiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwayo ejo ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya, yitabirwa na ba Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we wayiyoboye, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, FĂ©lix A. Tshisekedi wa RDC na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania we yari ahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Steven Simbachawene.

Inama y’abakuru b’ibihugu yateranye nyuma y’iyabaye ku cyumweru Tariki ya 19 Kamena yahurije i Nairobi abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere.

Iyi nama yateguraga gahunda yo kohereza ingabo z’ibihugu by’akarere mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Abakuru b’ibihugu bya EAC kuri uyu wa Mbere bemeje iyi gahunda, nyuma yo kuyishyikirizwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Robert Kibochi ari na we ukuriye Komisiyo y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya EAC.

Itangazo ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu rivuga ko bahise baha umugisha iyo gahunda, kugira ngo ihite ishyirwa mu bikorwa.

Rikomeza rigira rivuga ko mu gushyira mu bikorwa iriya gahunda ya gisirikare igamije gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri RDC, abakuru b’ibihugu “basabye ko ingabo z’akarere zigomba gufatanya n’ingabo n’ubuyobozi bwa DRC gushaka guharanira umutekano, no kubungabunga amahoro muri DRC.”

Perezidansi ya Congo Kinshasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko Ingabo za EAC zigomba kugera ku butaka bw’iki gihugu mu byumweru biri imbere, gusa zikazaba zitarimo iz’u Rwanda.

Iti: “Ziyobowe mu buryo bwa Gisirikare na Kenya, izi ngabo zigomba gutangira ibikorwa mu byumweru biri imbere kandi ntizigomba kuba zirimo iz’Igisirikare cy’u Rwanda.”

Congo Kinshasa binyuze muri Minisiteri yayo y’itumanaho yaherukaga gutangaza ko itazemera uruhare rw’u Rwanda mu mutwe uhuriweho w’Ingabo z’akarere zigomba kujya kugarura amahoro ku butaka bwayo.

Iki gihugu gishinja u Rwanda ibirego bitandukanye birimo kugaba ibitero ku butaka bwacyo n’Ingabo zacyo rwitwikiriye umutwe wa M23, ibyo rutahwemye guhakana inshuro nyinshi.

Iyi M23 kuva ku wa Mbere w’icyumweru gishize yagenzuraga Umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwigarurira, gusa abakuru b’ibihugu bya EAC bayisabye guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice yari yarigaruriye twose; ahubwo ikayoboka inzira ya Politiki mu rwego rwo gukemura amakimbirane ifitanye na Leta ya Congo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *