Basobanurirwa amateka y'urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba banarusura

Nyamasheke: Abarokokeye jenoside mu bitaro bya Kibogora barasaba ko hubakwa ikimenyetso cy’amateka

Sangiza iyi nkuru

Ubwo ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke byibukaga ku nshuro ya 28 abari abakozi babyo n’ab’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, ababirokokeyemo bongeye kubisaba kubyubakamo ikimenyetso cy’amateka ya jenoside agaragaza ibikorwa bya kinyamaswa byahabereye, n’amazina y’ababiguyemo kimwe n’abaguye muri ibyo bigo nderabuzima ntiyibagirane, ubuyobozi bw’ibi bitaro bukabizeza ko kwibuka k’umwaka utaha kuzasanga cyarahubatswe.

Ibi bitaro, nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Nsengimana Emmanuel wabirokokeyemo n’ubu akaba akibikoramo,ngo nubwo itotezwa ku batutsi babikoragamo n’abandi bari bafite imirimo yindi ibamenyekanisha bari batuye aha i Kibogora ryatangiye nyuma gato y’aho urugamba rwo kubohora igihugu rutangiriye, nyuma y’ihanurwa ry’indenge y’uwari umukuru w’igihugu, Habyarimana Juvénal byarushijeho kuba bibi cyane, biba akaga ubwo uwari Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki Emmanuel n’abamufashaga ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside yabizagamo, agakorana inama n’abazungu babiyoboraga,bugacya bahambira utwabo bagasubira iwabo.

Avuga ko ubusanzwe iyo Abatutsi bari batuye aho i Kibogora batotezwaga, bahungiraga aho bita mu kizungu, ahabaga abazungu bayoboraga ibi bitaro n’abandi babikoragamo,ntibagire icyo baba kuko hari harinzwe cyane, ariko muri jenoside yakorewe Abatutsi bwo byahinduye isura, kugira ngo ababihungiramo bicwe batagira gitabara ubuyobozi bubanza guhambiriza abo bazungu bose, abahahungiye bicwa batagira gitabara na kivugira.

Ati: “Bamaze guhambirizwa byabaye bibi cyane, Interahamwe zijagajaga n’ahatarapfaga kugerwa kubera kuhatinyira abo bazungu, zinjira mu bitaro twari twihishemo zica Abatutsi benshi cyane, barimo abakozi, abarwayi, abarwaza n’abandi bari babihungiyemo, zikica zibifashijwemo na zigenzi zazo zakoraga mu bitaro, kuko hari n’abaganga bari bihishe mu byumba bitari gupfa kumenywa n’abo hanze y’ibitaro, bakarangwa n’izo nterahamwe bakoranaga bakicwa.’’

Avuga ko imibiri y’Abatutsi bicwaga imaze kuba myinshi mu bitaro, bayirunze hamwe iruhande rw’akazu kabikwagamo ibikoresho by’ubugororangingo,imodoka iza kuyitunda imwe ijya kuyijugunya mu migezi ya Kigoya na Kamiranzovu, mu Kivu n’ahandi, bamwe mu barwayi bakaba barabakuragamo za serumu mbere yo kubica, kuba nta kimenyetso kigaragaza amateka ya jenoside gihari abaharokokeye bibababaza cyane, kandi ngo si ubwa mbere bagisabye.

Ati: “Twagisabye kandi si ubwa mbere, hashize imyaka nka 10 tugisaba, tukibaza impamvu bidakorwa kandi mu bindi bitaro nka Bushenge n’ahandi tubihabona, kandi kihagiye byarushaho kuturuhura imitima kuko twaba tubona amazina ya bagenzi bacu twari tuzi babiguyemo, kimwe n’abaguye ku bigo nderabuzima bibishamikiyeho, byaba ngombwa n’amazina yabo akahajya,byadushimisha cyane.’’

Abihurizaho n’uhagarariye imiryango yaburiye abayo muri ibi bitaro, Ntakirutimana André na we wabirokokeyemo, na we ugira ati: “Mu by’ukuri ibyabereye hano nta magambo wabona ubivugamo, kuko kubona uwagatanze ubuzima ari we wagiraga uruhare mu kubwambura uwo yakabuhaye,akanabwambura mugenzi we bafatanya kubutanga, bakagenda bica abarwayi umugenda bamaze kubakuramo za serumu nk’uko byavuzwe,tukaba dukomeje gusaba ko muri ibi bitaro hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya jenoside yahabereye, n’ababa bazi imibiri itaraboneka aho iri bakahaturangira igashyingurwa mu cyubahiro kuko muri ibi bitaro n’inkengero zabyo hiciwe Abatutsi batagira ingano, hakaba hari imibiri myinshi n’ubu tutarabona,dushengurwa no gukomeza kuyibura.’’

Kuri ibi bisabwa n’abarokokeye muri ibi bitaro, hiyongeraho icyasabwe n’umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’aka karere Bagirishya JMV, cyo gusubukura gahunda ibi bitaro byagiraga yo kuvuza abarokotse bafite ibikomere n’ubundi burwayi butandukanye bakomora kuri jenoside, ko byahagaritswe na COVID-19 kandi byari byaragize akamaro gakomeye cyane, bisubukuwe byaba ingirakamaro cyane.

Ati: “Uretse ibindi byinshi dushima ibi bitaro byakoreye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ababikoragamo n’abari babituriye, birimo kurihira benshi amashuri, guha bamwe muri bo akazi, kubakira no kuremera abatishoboye bakabona aho baba,abandi bakabona amata n’imiryango yabo, kimwe mu byari bikomeye badukoreraga ni icyumweru cyari cyarashyizweho cyo kuvuza abarokotse, ahavuzwaga abarenga 500 mu cyumweru nk’icyo gusa, ku buntu, abo bamaze kuvura bakanabaha amatike abasubizayo babahaye n’ayabazanye,bakanabaha imodoka zibacyura.

Cyari igikorwa cy’ingenzi cyafashije cyane abarokotse bari bakeneye ubuvuzi kubera ibikomere n’indwara zitandukanye bari bakuye muri iyo jenoside, tugasaba ko icyo gikorwa cyari cyarakomwe mu nkokora na COVID-19 cyasubukurwa,kandi tubona bishoboka cyane n’ubuyobozi twumvaga bubyemera.’’

Ku byerekeranye n’ibi byasabwe,umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Kanyarukiko Salathiel arizeza ibisubizo binoze,aho avuga ko nk’iki kimenyetso cy’amateka ya jenoside kwibuka k’umwaka utaha kuzagera gihari, kuvurwa kw’abarokotse jenoside bakeneye ubwo bufasha, nubwo ngo batari babihagaritse burundu kuko bakomeje kubitaho,ariko icyo cyumweru cyabihariwe cyari cyarahagaritswe, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’abahagarariye Ibuka mu karere hazarebwa uburyo byasubizwaho.

Ati: “Kuhubaka icyo kimenyetso birumvikana cyane, ni igikorwa cy’ingirakamaro natwe dushyigikiye cyane.Tuzafatanya n’akarere n’abahagarariye abarokotse jensode yakorewe Abatutsi, turebe aho cyajya mu bitaro habereye, tukizeza ko, hatagize ikindi kibikoma mu nkokora, kwibuka k’umwaka utaha kuzasanga gihari.

Icyumweru cyahariwe kwita ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, tubavura bakanahabwa ubufasha bakeneye mu buryo bw’ubuvuzi na cyo turaganira uburyo cyasubiraho, kuko iyo ari gahunda yacu twiyemeje idasubira inyuma, kimwe n’uko dukora n’ibindi bikorwa byo kwita ku mibereho y’abarokotse baduturaniye.’’

Muri uku kwibuka ku nshuro ya 28 abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abandi Batutsi biciwe mu bitaro bya Kibogora n’inkengero zabyo, n’ibigo nderabuzima 13 bikorana na byo, byanaranzwe no gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rushyinguyemo imibiri 19.181,na rwo rufite amateka akomeye yihariye nk’uko abakozi b’ibi bitaro babisobanuriwe n’umukozi warwo uhoraho Higiro Dobald, binaremera abarokotse 2 ibikoresho by’ ubwubatsi.

Abahawe ibi bikoresho bavuze ko imibereho yabo yabagoraga kuko no kubona akazi byasabaga kugakoresho ibyo batiriye, bikabadindiza, ariko ubu imibereho yabo igiye kugira impinduka.

Gitifu w’umurenge wa Kanjongo ibi bitaro biherereyemo, Cyimana Kanyogote Juvénal, mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta,yabishimiye imbaraga bishyira mu gufasha Leta kwita ku mibereho y’abarokotse, haba mu kubavuza, kubabonera aho baba,kuboroza n’iki cyo kubonera ibikoresho by’imyuga ababikeneye batashoboraga kubibona, abasaba gukomeza ubwo bufasha kuko hari henshi muri uyu murenge bugikenewe cyane.

Basobanurirwa amateka y'urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba banarusura
Basobanurirwa amateka y’urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba banarusura

Abakozi b'ibitaro n'ab'ibigo nderabuzima bibishamikiyeho mu rugendo rwo kwibuka
Abakozi b’ibitaro n’ab’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho mu rugendo rwo kwibuka

Dr Kanyarukiko Salathiel yizeza abaharokokeye n'abafite imiryango yabiguyemo kimwe n'ibigo nderabuzima bibishamikiyeho ko ibyo basabye bazabihabwa bidatinze
Dr Kanyarukiko Salathiel yizeza abaharokokeye n’abafite imiryango yabiguyemo kimwe n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho ko ibyo basabye bazabihabwa bidatinze

Dr Kanyarukiko Salathiel (ibumoso) n'uw'ibitaro bya Bushenge, Dr Ishuti Ineza Etienne bunamira Abatutsi 19.181 bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba
Dr Kanyarukiko Salathiel (ibumoso) n’uw’ibitaro bya Bushenge, Dr Ishuti Ineza Etienne bunamira Abatutsi 19.181 bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba

Dr Kanyarukiko Salathiel (hagati) na Gitifu w'umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal (iburyo) bashyikiriza uwarokotse ibikoresho by'ubwubatsi
Dr Kanyarukiko Salathiel (hagati) na Gitifu w’umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal (iburyo) bashyikiriza uwarokotse ibikoresho by’ubwubatsi

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Bagirishya JMV avuga ko kubaka iki kimenyetso byajyana no kongera kuvura abarokotse babikeneye nk'uko byakoreaga mbere ya COVID-19
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Bagirishya JMV avuga ko kubaka iki kimenyetso byajyana no kongera kuvura abarokotse babikeneye nk’uko byakoreaga mbere ya COVID-19

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *