Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije gutumiza no kohereza ibicuruzwa binyuze i Bunangana

Sangiza iyi nkuru

Mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Constant Ndima, Guverinoma y’Intara yamenyesheje abashinzwe ubukungu, abakora kuri gasutamo n’abacuruzi “ko bibujijwe, kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya, kwinjiza no kohereza ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa Bunagana” ubu ugenzurwa n’umutwe M23 bita uw’iterabwoba.

Kubera iyo mpamvu, iryo tangazo urubuga POLITICO.CD, rwabashije kubona, rivuga ko “umuntu uwo ari we wese ufite ibicuruzwa, uko byaba bimeze kose, uzinjirira kuri uyu mupaka azafatwa nk’umuforoderi w’umufatanyabikorwa w’umwanzi kandi azahanwa n’amategeko”.

Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kandi irasaba serivisi zikorera ku mipaka, cyane cyane DGDA (ubuyobozi bwa duwane), OCC (ibiro ya Congo bishinzwe ubugenzuzi), PNHF (Gahunda y’igihugu ishinzwe isuku ku mipaka) na DGM (Ubuyobozi bushinzwe abasohoka mu gihugu) kuvugana na bagenzi babo muri serivisi za Uganda kugirango horoshywe ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.

Byongeye kandi, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ashimangira ko ingaruka z’iki cyemezo zizahita zihagarara BUNAGANA nimara gusubira mu maboko ya FARDC, nk’uko yabitangaje, ngo irimo gukorana umwete kugira ngo igarure ubusugire bw’igihugu n’ubutegetsi bwa Leta.

Umujyi wa Bunagana wubatse ku mupaka na Uganda, umaze icyumweru ugenzurwa n’inyeshyamba za M23 wanafunguye umupaka ukemerera abaturage bari bahungiye muri Uganda gusubira mu ngo zabo kuri uyu wa Mbere ushize.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije gutumiza no kohereza ibicuruzwa binyuze i Bunangana
    Kuberiki barikurenganya abanyarwanda batobat

  2. Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije gutumiza no kohereza ibicuruzwa binyuze i Bunangana
    Kuberiki barikurenganya abanyarwanda batobat

  3. Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije gutumiza no kohereza ibicuruzwa binyuze i Bunangana
    Kuberiki barikurenganya abanyarwanda batobat

  4. Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije gutumiza no kohereza ibicuruzwa binyuze i Bunangana
    Kuberiki barikurenganya abanyarwanda batobat

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *