Umwe mu bana ba Elon Musk yiyemeje kwitandukanya na se ahereye ku izina rye

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, arimo kwitandukanya na se ahereye ku guhindura igitsina cye n’amazina ye agakuramo irya se.

Xavier Alexander Musk, ufite impanga yitwa Griffin, yujuje imyaka 18 muri Mata. Nyuma gato y’isabukuru ye y’amavuko, Xavier yatanze ikirego mu rukiko kugira ngo ahindure izina kuko ubu yitwa Vivian kandi yiyumva nk’umukobwa.

Ikinyamakuru The Blast cyabonye inyandiko zivuye mu rukiko rwisumbuye rwa California muri Los Angeles igihe zarekurwaga ariko nticyazitangaje ako kanya kugirango Vivian abone umwanya wo kuzivugira.

Ariko, inyandiko zatangiye kuzenguruka kuri Twitter kuwa Gatandatu ushize ninjoro, mbere y’Umunsi wahariwe aba papa (Father’s Day). Biteganyijwe ko ubusabe bwe buzumvwa mu rukiko kuri uyu wa Gatanu utaha.

Xavier Alexander Musk arasaba guhindura izina akitwa Vivian Jenna Wilson. Arasaba kandi Urukiko Rwisumbuye rwa California mu Ntara ya Los Angeles kwemera igitsina cye nk’umugore. Icyifuzo cyatanzwe ku wa Mbere, itariki 18 Mata.

Vivian yavuze ko impamvu yo guhindura izina ari ukudashaka kugira aho ahurira na se wamubyaye. Inyandiko igira iti: “Indangamuntu y’igitsina no kuba ntakibana cyangwa ntifuza kugirana isano na data umbyara mu buryo ubwo ari bwo bwose …”

Elon Musk yashakanye n’umwanditsikazi w’Umunyakanada, Justine Wilson, muri Mutarama 2000. Mu 2002, bakiriye umuhungu wabo Nevada Alexander Musk ariko kubw’ibyago, wapfuye amaze ibyumweru 10 avutse.

Musk na Wilson nyuma bakoresheje uburyo bwo guhuza intanga mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka IVF (In Vitro Fertilization), maze muri Mata 2004, Wilson yibaruka abahungu babiri b’impanga: Griffin na Xavier. Bombi bujuje imyaka18 muri Mata.

Aba banakoresheje IVF kugirango bakire abandi bahungu batatu b’impanga nyuma y’imyaka ibiri. Amazina yabo ni Kai, Saxon, na Damian. Abahungu uko ari batatu ubu bafite imyaka 16. Nyuma y’imyaka ibiri, muri 2008, Musk na Wison baratandukanye ariko baracyagabana kurera abana babo batanu.

Icyakora, Vivian avuga ko bimwe mu bituma ashaka guhindura izina ari ukwitandukanya na se wamubyaye, wagiye ushinjwa kwibasira abantu bihinduje igitsina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *