Haringingo yerekeje muri Rayon Sports ateye umugongo mukeba

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya n’Umurundi Haringingo Francis Christian ko agomba kuyibera umutoza mukuru.

Kigali Today yatangaje ko Haringingo wari umaze umwaka umwe atoza Kiyovu Sports yasinyanye na Rayon Sports amasezerano yo kuyitoza mu mwaka umwe.

Kiyovu Sports uyu mugabo yashoboye kurangiza shampiyona yo mu mwaka w’imikino ushize, by’umwihariko ishobora gutsinda Rayon Sports mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bivugwa ko uyu mutoza yamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu ndetse na Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Cyakora cyo amakuru avuga ko aba batoza bandi batarasinya, gusa bakaba baramaze kumvikana na Rayon igomba kubatangaza ku mugaragaro nk’abatoza bayo bashya nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro izahuriramo na Police FC.

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya kane hano mu Rwanda Haringingo atoje, nyuma ya Mukura VS yigeze guhesha igikombe cy’Amahoro, Police FC na Kiyovu Sports.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *