Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye kumenya ku muryango wa Commonwealth

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Barbados cyakuyeho umwamikazi Elizabeth wa II nk’umukuru w’igihugu kugira ngo gihinduke repubulika nshya ku Isi, ariko kizaguma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, inama yawo ya CHOGM 2022 ikaba iri kubera Kigali kuva kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 20 Kamena kuzageza kuwa Gatandatu, itariki 25 Kamena.

Hano hari ibintu bimwe byerekeranye n’uyu muryango w’ibihugu bisaga 50 ushobora kuba utazi nk’uko tubikesha BBC.

1) Umuryango ugizwe na 1/3 cy’abatuye Isi

Miliyari 2,6 z’abantu muri miliyari 7,9 batuye Isi, babarizwa mu bihugu 54 bigize Commonwealth. Igihugu gifite abaturage benshi muri uyu muryango ni u Buhinde gifite hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bose bagize uyu muryango. Ibindi bihugu bikurikira mu kugira abaturage benshi ni; Pakistan, Nigeria na Bangladesh bikurikirwa n’u Bwongereza.

2) Abanyamurango bamwe ntabwo bakolonijwe n’u Bwongereza

Igihugu cy’u Rwanda cyakolonijwe n’u Bubiligi, igihugu gikoresha Igifaransa, kinjiye muri Commonwealth mu 2009 mu gihe Mozambique yakoronijwe na Portugal yinjiyemo mu 1995.

Umuryango kandi wigeze gutakaza abanyamuryango mu bihe byashize.

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, yakuye igihugu cye muri uyu muryango mu 2003 nyuma yaho ubunyamuryango bwacyo buhagaritswe by’agateganyo kubera ibirego byo kwiba amajwi.

Iki gihugu cyongeye gusaba gusubira mu muryango mu 2008 ariko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa

Pakistan nayo yahagaritswe nyuma ya coup d’etat yo mu 1999 yongera gusubizwamo nyuma y’imyaka ine n’igice.

Afurika y’Epfo yo yikuyemo mu 1961 nyuma yo kunengwa n’abagize Commonwealth kubera politiki z’ivanguramoko. Cyongeye kuba umunyamuryango mu 1994.

Igihugu cya nyuma cyavuye mu muryango ni Maldives mu 2016, ariko cyasubiyemo mu 2020.

3) Umwamikazi ni umukuru w’ibihugu 15 bigize umuryango

Ibihugu byinshi bigize Commonwealth ni repubulika zirimo na Barbados ibaye repubulika vuba nyuma yo kwanga gukomeza kuyoborwa n’Umwamikazi Elisabeth II.

Umwamikazi ariko aracyari umuyobozi wa Australia na Canada nubwo muri Australia hari abatangiye guharanira ko yaba repubulika.

4) Commonwealth ni nini

Commonwealth igize hejuru ya kimwe cya kane cy’ubutaka bwose bw’Isi. Igihugu kinini ni Canada, ari nacyo gihuu cya kabiri ku Isi kinini. U Buhinde na Australia ariko nabyo ni binini cyane.

Gusa, ibihugu byinshi bigize uyu muryango ni bito nk’ibirwa byo muri Pasifika bya Nauru, Samoa, Tuvau na Vanuatu ndetse na Dominca na Antigua na Barbuda muri Caraibe.

5) U Bwongereza nibwo bukize cyane

U Bwongereza nibwo bufite ubukungu bunini muri Commonwealth nk’uko imibare iheruka y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ibigaragaza. U Buhinde ariko bwitezweho gutambuka u Bwongereza mu myaka micye iri imbere.

Muri rusange, umusaruro mbumbe (GDP) w’ibihugu 54 bigize Commonwealth urasaga Tiliyari 10 z’amadolari (£7.5tn). Ni inshuro ebyiri za GDP y’u Buyapani ($5tn, £3.75tn), ariko na none iri inyuma cyane y’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ingana na Tiliyari 23 z’amadolari (£17.2tn).

Ubucuruzi na Commonwealth bwagize 9.1% by’ubucuruzi bw’u Bwongereza muri 2019, bukaba bwenda kungana n’ubucuruzi bw’u Bwongereza n’u Budage.

Ibyo u Bwongereza bwohereza muri Commonwealth byari bifite agaciro ka miliyari 65 z’amapound, naho ibicuruzwa biva muri Commonwealth byari hafi miliyari 64.

6) Umuryango wahinduye izina

Umuryango wa Commonwealth tuzi ubu washinzwe mu 1949, nyuma y’uko ijambo “British” rikuwe ku izina no kurahirira ubudatenguha ku bwami bw’u Bwongereza. Mbere umuryango ukaba waritwaga “British Commonwealth of Nations”.

Abantu babiri gusa ni bo bayoboye umuryango ari bo; Umwami George wa VI n’Umwamikazi Elizabeth II.

Ntabwo ari inshingano yo kuzungura, nubwo igikomangoma cya Wales biteganijwe ko kizakorera mu ngata nyina, Umwamikazi Elisabeth II nikimusimbura.

Abanyamuryango bashinze Commonwealth ni Australia, Canada, u Buhinde, Nouvelle-Zélande, Pakisitan, Afurika y’Epfo, Sri Lanka n’u Bwongereza.

Amasezerano ya Commonwealth yemejwe mu mwaka wa 2012 abanyamuryango biyemeza kugendera ku ndangagaciro za demokarasi, uburinganire, iterambere rirambye n’amahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Umuryango wa Commonwealth ariko wanenzwe kuba club ya nyuma y’ubukoloni kandi idafite ijambo rinini.

Abawushyigikiye bo bavuga ko inyungu abanyamuryango bazana zirimo inkunga y’iterambere n’ubufatanye ku ntego mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *