Umunyezamu Ndoli Jean Claude wamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru, yageneye impanuro mugenzi we Kwizera Olivier amusaba gushyira umutima ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.
Ndoli uri mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mbere yo guhagarika ruhago.
Uyu mugabo avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ufite impano idafitwe n’undi mu Rwanda, ibyo aheraho avuga ko ari we ugomba gutera ikirenge mu cye.
ISIMBI yasubiyemo amagambo ye agira ati: “Olivier Kwizera ni umukinnyi ufite impano zose zishoboka, nanjye ukina nemera ko andusha impano bigendanye n’ibyo yifitemo, twese turabyemeranywa ari imipira yo hejuru arayikurikira, iyo hasi akayikurikira ari ugutanga imipira ku bakinnyi be, urumva ni impano yihariye.”
Ndoli wahisemo guhagarika gukina akerekeza mu gutoza, yasabye uyu munyezamu kwihangana byibuze imyaka 5 hagatozwa abazamusimbura.
Ati: “Imyaka agezemo ni imyaka yo gukora kandi atekereze ko abanyarwanda bose bamukeneye. Atekereze iyo ari hariya mbere baririmba indirimbo y’igihugu aba ari ambasaderi, hari abo ahagarariye nadufashe mu gihe tugiye gutegura abandi bana bazaza mu myaka 5, yihangane imyaka 5 turebe ko twakora abazamusimbura kuko murabizi iki kibuga nta muntu ugihoramo.”
Ndoli kandi yasabye Olivier kwicara akitekerezaho maze akita ku kazi ke kuko abanyarwanda bakimukeneye.
Ati: “Ikintu namubwira ni uko agomba kwicara akitekerezaho kuko turamukeneye, burya ikipe nziza ishingira ku munyezamu mwiza rero nk’umuntu wahisemo gukina umupira nabe ari wo yitaho adufashe natwe tumufashe.”
Ndoli Jean Claude asezeye umupira w’amaguru nyuma yo gukinira amakipe atandukanye arimo Police FC, APR FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Musanze FC, Gorilla FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Kwizera Olivier yahaye impanuro ashimirwa kuba ari umunyezamu mwiza, gusa nanone akaba adakunze gushimwa kabiri kubera imyitwarire itari myiza ikunze kumuranga hanze y’ikibuga.


