Ese koko Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Congo yaba yarakomokaga mu Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo yaba yarakomoga mu Rwanda nk’uko byemejwe mu 2020 n’umunyamakuru, Kwebe Kimpele, wahungiye mu Bubiligi nyuma y’ihirikwa rya Mobutu nyuma y’ubushakashatsi avuga ko akomeje butararangira.

Ibi tubigarutseho nyuma y’aho Ubwami bw’u Bubiligi bushyikirije kuri uyu wa Kabiri ibisigazwa by’umurambo wa Lumumba bigizwe n’iryinyo ari naryo ryarokotse nyuma yo kumwica bakamucagaguramo ibice bakabishyira muri acid mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.

Umunyamakuru Kwebe Kimpele ariko yemeza ko iyi ntwari ya Congo imaze imyaka 61 yishwe yari ifite inkomoko mu Rwanda.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avugamo ubushakashatsi yakoze imyaka myinshi, Kimpele avuga ko izina Lumumba ritabagaho mu bwoko bw’Aba-Tetela bivugwa ko Lumumba yakomokagamo, kandi ko hatazwi igiturage iyi ntwari y’igihugu yavukiyemo.

Uyu munyamakuru yavuze ko mu bushakashatsi yakoze mu ba Tetela, bamubwiye ko iryo zina ntaryo bagira. Ati “ Ni ikihe giturage Lumumba akomokamo. Uyu munsi ntawashobora kukikubwira, nkurikije ubushakashatsi bwanjye…ntabwo burarangira kuko abantu ntabwo bavuga, biragoye cyane gukura ukuri mu bantu…”

Yakomeje agira ati “ Ikigaragara kizwi neza nuko Lumumba atari Umu-Tetela. Izina Lumumba mu ba Tetela ntaribaho. Lumumba rero yakoraga mu iposita i Kisangani ubwo yinjiraga muri politiki. Yaba akomoka he? Birakekwa ko, ndabivuga, birakekwa ko, Lumumba yaba yarakomokaga mu Rwanda,”

Umva umunyamakuru Kwebe Kimpele hano hasi
kwebe_kimpele.mp4

Kwebe uvuga ko ibizava mu bushakashatsi bwe bishobora kuzamugiraho ingaruka, avuga ko yiyemeje kuzagaragaza ukuri kw’amateka nyuma y’imyaka isaga 60 Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo yishwe bunyamanswa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ese koko Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Congo yaba yarakomokaga mu Rwanda?
    Kwandika iyi nyandiko utagaragaje unushakashatsi wakoreye mu Rwanda nuba iri ,ina rihaba ntacyo bimariye abasomyi

  2. Ese koko Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Congo yaba yarakomokaga mu Rwanda?
    Kwandika iyi nyandiko utagaragaje unushakashatsi wakoreye mu Rwanda nuba iri ,ina rihaba ntacyo bimariye abasomyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *