fv7mod1xoaa6-q-.jpg

Amafoto: Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’abandi bitabiriye CHOGM 2022

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize yitabiriye inama ya CHOGM 2022 nyuma y’aho yari yakiriye n’abandi bayobozi batandukanye b’abanyamahanga bitabiriye iyi nama.

fv7mod1xoaa6-q-.jpg

Amakuru dukesha Twitter ya perezidansi, aravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, burimo n’ubujyanye n’ikibazo cy’abimukira giheruka ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

tedro.jpg

Perezida Kagame kandi kuri uyu wa Gatatu ushize yanakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus nawe witabiriye CHOGM mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu kuri uyu wa Gatatu akaba yanakiriye minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa New Zealand, Nanaia Mahuta, baganira ku gukomeza imibanire hagati y’ibihugu byombi.

new_zealand.jpg

Usibye aba, yanakiriye Siaosi Sovaleni, Minisitiri w’Intebe wa Tonga nawe witabiriye inama ya CHOGM i Kigali.

tonga.jpg

Aba bakaba biyongera ku Gikomangoma Charles waje uhagarariye Umwamikazi Elisabeth II akaba n’umuyobozi ukuru wa Commonwealth, utarabashije kwitabira iyi nama ibereye ku mugabane wa Afurika ikurikira iyaherukaga kuhabera mu 2007 muri Uganda.

fv27vylwiaabwsa.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *