Ibintu bimeze neza mu Rwanda ariko tuzongera tugerageze u Burayi – Impunzi zavuye muri Libya

Sangiza iyi nkuru

Abasaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda bavuye muri gereza za Libya zanduye kandi ziteje akaga bavuga ko aho batujwe hari iterambere ryinshi ariko bagishaka kugera mu Burayi nubwo bahangayikishijwe n’ibibazo bijyanye n’ingaruka z’umugambi w’u Bwongereza wo kwimurira abimukira mu Rwanda.

U Bwongereza bwatangaje ko buteganya kohereza umuntu wese wafashwe agerageza kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, icyemezo kitoroshye ariko bwizera ko kizagabanya abimukira. Ariko abanenga iyi gahunda babajije ibibazo ku bijyanye n’igiciro cyabyo.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bumvikanye mu 2019 ko abimukira bafungiye muri gereza zo muri Libya zitemewe bashobora kwimurirwa ku bushake mu Rwanda.

Uwitwa Peter Nyuon ni umwe muri bo. Yahunze igihugu cye cya Sudani y’Epfo nyuma yuko se na sekuru biciwe mu mirwano. Agerageza kugera mu Burayi, yisanze muri gereza yo muri Libya umwaka umwe mbere yuko Loni imuzana mu nkambi ya Gashora mu Rwanda.

Nyuon yavuze ko ibintu bimeze neza mu Rwanda, ariko we hamwe n’abandi bimukira benshi baturutse muri Libya biteguye kugera mu Burayi nk’uko iyi nkuru dukesha Arabnews ikomeza ivuga.

Nyuon yagize ati: “Igihe cyose najya i Burayi … iyo ni yo ntego yanjye.”

Amaze kubona abantu benshi bimuriwe mu bindi bihugu bavuye i Gashora, aho abayobozi bavuga ko abarenga 600 mu 1.000 babonye ibihugu bibakira.

Umunya-Eritrea, Eritrean Teame Goitom, nawe yagize ati “Sinshobora kuba hano ubuziraherezo. Ningera i Burayi cyangwa muri Canada nziga kandi nkore. ”

Yakomeje agira ati: “Navuye muri Eritrea kuko hariho igitugu. Ndashaka kujya mu Burayi kuko hari ubwisanzure. ”

Abasaba ubuhungiro bavuze ko bategereje kwimurwa byemewe n’amategeko. Ntibashobora guhitamo igihugu bashobora kujyamo kandi Nyuon ntazi aho ashobora kwerekeza.

Abantu bamwe bo muri iyi nkambi y’agateganyo ya Gashora bamaze kwimurirwa muri Canada, Suede, Norvege, u Bufaransa, Finlande n’u Bubiligi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *