Ikinyamakuru cyo muri Israel cyatangaje ko mbere gato yuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Yair Lapid agera muri Turkiya, ubutasi bwa Turkiya bwashoboye kuburizamo umugambi wa Iran wo gushimutira Abanya-Israel muri Istanbul ku wa Gatanu ushize.
Raporo y’ubutasi ivuga ko Abanya-Irani bashakaga gushimuta abadipolomate ba Israel na ba mukerarugendo muri Istanbul. Amakuru avuga ko abagombaga kubikora bari bageze muri Istanbul.
Bivugwa ko umwe mu bantu bagombaga gushimutwa ari uwahoze ari ambasaderi wa Israel n’umugore we bari bacumbitse muri hoteri yo muri uyu mujyi.
Ku wa Gatanu ushize, ubutasi bwa Turkiya n’igipolisi byafashe abakekwaho gushaka gukora iki gikorwa bagera ku icumi, barimo abagombaga gukorana nabo b’abanya-Turkiya, basanzwe muri Sol Hotel hamwe n’andi mazu atatu bakodeshaga muri Istanbul k’uko bitangazwa na The Jerusalem Post dukesha iyi nkuru.
Abashinzwe ubutasi bwa Irani na bamwe mu ngabo z’iki gihugu bari bigize abanyeshuri, abacuruzi na ba mukerarugendo, Turkiya ariko ivuga ko Mossad yasanze aho abo Banya-Israel bagombaga gushimutwa bari bari mbere ikabasubiza muri Israel mu ndege y’umuntu ku giti cye (Private Jet).
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Yair Lapid, yari yarasabye abaturage ba Israel kuva muri Turkiya “vuba bishoboka” kubera amakuru bari bafite ko abakozi ba Iran bateganyaga kwica cyangwa gushimuta Abanya-Israel muri Istanbul.


