img_20220623_155828.jpg

Museveni yakiranwe ubwuzu mu Rwanda, binyura umuhungu we (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yakiranwe ubwuzu n’urugwiro rudasanzwe ubwo yageraga mu Rwanda kuri uyu wa Kane, binyura umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 23 Kamena ni bwo Perezida Museveni yageze mu mujyi wa Kigali, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Gouverinoma z’umuryango wa Commonwealth iri kuhabera.

Museveni yahagurutse i Kampala na kajugujugu y’Igisirikare cya Uganda (UPDF) imugeza i Kabale, mbere yo gufata imodoka akaza i Kigali anyuze ku mupaka wa Gatuna.

Aha i Gatuna Perezida Yoweri Museveni yakiriwe n’itsinda rigari ryari riyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Eng. Nsabimana Ernest.

Museveni i Gatuna yavuye mu modoka ye asuhuza abaturage bamugaragarije urugwiro rudasanzwe.

Perezida Museveni yongeye kugaragarizwa urugwiro n’Abanyarwanda ubwo we n’imodoka zari zimuherekeje bageraga i Nyabugogo.

Kuva Nyabugogo kuzamuka ku Muhima abaturage bari baje ku muhanda ku bwinshi mu rwego rwo kumupepera, mu gihe ababishoboye bari bagiye hejuru y’amazu kugira ngo bamubone neza.

Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter ye, yashimiye Abanyarwanda ku bw’urugwiro bamwakiranye.

Ati: “Nageze i Kigali mu Rwanda mu nama ya 26 y’abakuru ba za Guverinoma ya CHOGM. Ndashimira abaturage b’u Rwanda ku bwo kunyakirana ubwuzu. Murakoze cyane!”

Umuhungu wa Perezida Museveni akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, na we yanyuzwe n’uko se yakiriwe mu Rwanda.

Yavuze ko Perezida Kagame ari Umuchwezi, mu buryo bidashidikanywaho.

Yunzemo ati: “Nishimira kuba narabimenye nkanabyemera mbere ya benshi. Amahirwe masa bavandimwe bacu na bashiki bacu mu Rwanda mu kwakira CHOGM 2022.”

Yakomeje agira ati: “Undi Muchwezi nyawe ni Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni uri kwinjira mu gihugu kivandimwe cyacu cy’u Rwanda akakirwa n’ibihumbi.”

“Buri gihe bantu mwe namye mbabwira ko u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe! Murakaramba Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame.”

Umukuru w’Igihugu cya Uganda yaherukaga mu Rwanda mu myaka itanu ishize, dore ko yaherukaga muri 2016 ubwo yari yahitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Byari mbere y’uko umubano wa Uganda n’u Rwanda uzamba kubera ibirego buri gihugu cyashyiraga ku kindi.

Umubano w’ibihugu byombi wongeye gusubira mu buryo muri uyu mwaka, bigizwemo uruhare na Gen Muhoozi.

Byari mbere y’urugendo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Uganda ubwo muri Mata yitabiraga isabukuru y’imyaka 48 ya Muhoozi, nyuma y’imyaka ine na we atagera muri Uganda.

img_20220623_120755-2.jpg

img_20220623_155822.jpg

img_20220623_155828.jpg

img_20220623_155832.jpg

img_20220623_155918.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Museveni yakiranwe ubwuzu mu Rwanda, binyura umuhungu we (Amafoto)
    Hhhhhh!! Abanyarwanda turi ndyarya koko tumwakirana urugwiro se dupfana iki nawe? Atuzaniye iki? Tuzi agenzwa niki? Polotike weee! Uraga Puuuu! cyakora niba nawe aruta benshi rwose.

  2. Museveni yakiranwe ubwuzu mu Rwanda, binyura umuhungu we (Amafoto)
    Hhhhhh!! Abanyarwanda turi ndyarya koko tumwakirana urugwiro se dupfana iki nawe? Atuzaniye iki? Tuzi agenzwa niki? Polotike weee! Uraga Puuuu! cyakora niba nawe aruta benshi rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *