Amakuru aturuka mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aravuga ko ibyihebe byongeye kukameza, ku buryo abatari bake bamaze kugwa mu bitero byabyo.
Umutwe wa Islamic State watangaje ko byibura kuva ku itariki ya 5 Kamena kugeza ku wa 21 Kamena, ibyihebe byawo byari bimaze kugaba ibitero 19 byaguyemo abantu 33; barimo abasirikare 10 n’abasivile 23.
Ni ibitero byibasiye uturere twa Ancuabe, Macomia, Chiure, Nangade, Muidumbe na Nampula.
Amakuru avuga kandi ko ibi bitero byatwikiwemo inzu zibarirwa muri 250 zirimo insengero icyenda, bituma abaturage babarirwa mu bihumbi 11 bava mu byabo.
Kuri ubu muri Cabo Delgado hari ubwoba bw’uko ibi bitero bishobora kwiyongera nk’uko DW Africa yabitangaje.
Umunyamateka Yussuf Adam uri mu bakomeye muri Mozambique aganira n’iyi Radiyo y’Abadage, yavuze ko impamvu ibi bitero bikomeje kwiyongera ari uko ibyihebe bitagihunga ahubwo bikaba byahisemo gukoresha amayeri y’uduteroshuma.
Yavuze ko Ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda ndetse n’iza SADC ziri gukora uko zishoboye ngo zihangane n’umwanzi, gusa bikaba biri kuzigora kuko aho ibyihebe biri gutera bitahamara umwanya munini.


