Boris yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukemurira hamwe ibibazo yemeza ko byatewe na Putin

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yasabye ibihugu bigize umuryango Commonwealth gushakira hamwe umuti w’ibibazo yemeza ko byatewe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, watangije intambara muri Ukraine.

Boris mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Commonweath (CHOGM) ibera i Kigali, wabaye kuri uyu wa 24 Kamena 2022, yasobanuye ko kimwe mu bihangayikishije Isi ari intambara Putin yashoje kuri Ukraine.

Umukuru wa guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko iyi ntambara yatumye ibinyampeke byinshi birimo ingano n’ibigori bibura aho binyura kugira ngo bigere ku masoko mpuzamahanga, biteza inzara by’umwihariko mu bihugu bikennye.

Yagize ati: “Kimwe mu byo twahagurukiye harimo ukuvogera k’u Burusiya muri Ukraine no kuba Putin yarafunze ibyambu byakabaye binyuraho ibiribwa bigera ku bantu bakennye cyane ku Isi. Ubu ngubu toni zigera kuri miliyoni 25 z’ibigori n’ingano zafashwe bugwate n’u Burusiya.”

Boris yavuze ko muri uyu mwaka bazashyigikira gahunda y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yo gukemura ikibazo cy’ibiribwa ashimangira ko cyatewe na Putin, binyuze mu ishami ryawo rishinzwe ibiribwa, WFP cyangwa PAM.

Yaboneyeho gusaba ibihugu bigize Commonwealth gushakira hamwe umuti w’ikibazo. Ati: “Turashaka gukorana n’inshuti zacu muri Commonwealth kugira ngo dushakire hamwe igisubizo ku kibazo cyatewe na Putin.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *