U Burusiya bwaba bwamaze kuvana abenshi mu bajenerali babwo muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burusiya biravugwa ko cyamaze kuvana abenshi mu bajenerali bacyo muri Ukraine, nyuma y’amezi atanu bari muri iki gihugu.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza imaze igihe ikurikiranira hafi intambara y’ibihugu byombi.

Iyi Minisiteri kuri Twitter yavuze ko “Kuva mu ntangiriro za Kamena, ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya burasa cyane n’ubwavanye abenshi mu bajenerali mu buyobozi bw’igenzi bw’ibikorwa mu ntambara yo muri Ukraine.”

U Bwongereza butangaje aya makuru nyuma y’amasaha make hamenyekanye amakuru y’uko Igisirikare cya Ukraine na cyo cyategetse abasirikare bacyo kuva ku rugamba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Sievierodonetsk mu rwego rwo kugabanya umubare w’abasirikare bapfa no kongera kwisuganya.

Ni nyuma y’ibyumweru byinshi hari imirwano ikomeye hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *