Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23

Sangiza iyi nkuru

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zirasaba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kubahiriza amasezerano bwagiranye n’umutwe witwaje intwaro wa M23, cyangwa se bukajya mu mishyikirano na wo.

Bigaragara mu raporo izi mpuguke ziherutse gushyikiriza Perezida w’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yerekana imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Muri iyi raporo yo ku wa 14 Kamena 2022, izi mpuguke zigaruka ku masezerano Leta ya RDC yagiranye na M23 i Nairobi tariki ya 12 Ukuboza 2013, ajyanye no kurambika intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no kubabarirwa.

Zemeza ko hari ibiganiro by’ibanga byabaye hagati ya Leta ya RDC n’itsinda rya M23 byatangiye muri Nzeri 2020, bimara amezi 14, ariko ntibyagira icyo bigeraho.

Ku musozo w’iyi raporo, izi mpuguke zisaba Leta ya RDC kubahiriza ibikubiye mu masezerano cyangwa kujya mu mishyikirano n’uyu mutwe. Raporo igira iti: “Impuguke zirasaba ko Leta ya RDC (a) gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Nairobi yo mu 2013 cyangwa kwinjira mu mishyikirano mishya na M23.”

Mu matangazo hafi ya yose M23 yasohoye mu bihe bitandukanye, yagaragaje ko yifuza ko Leta ya RDC yakubahiriza amasezerano y’i Nairobi n’andi akubiye mu biganiro by’ibanga byabayeho guhera muri Nzeri 2020. Isobanura ko itazarekura uduce yafashe mu gihe Leta itaremera kujya mu mishyikirano na yo.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    NGAYO NGUKO. Erega uwo niwo muti, ibindi muri nshuti, bizabakururira ibibazo. SADEC nayo nireke gukongeza umuriro. EAC nayo, ntiyakagombye kwihutira guhashya INYESHYAMBA zirimo M23 kandi ikibazo cyayo NTAHO GIHURIYE N’IRIYA MITWE YINDI.
    Babanze bakemure ibya M23 na DRC, hanyuma ive mu ntambara; Ishyire izo ntwaro hasi, abinjizwa binjizwe, abasezerwa basezererwe, HANYUMA EAC irwanye ziriya NYESHYAMBA z’indi; Ubwo rero, DRC ni ukureba niba ibyo isabwa na UN iribubyemere, kandi ubwo bivuze ko na MONUSCO itari bwongere kubarwanya .

  2. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    NGAYO NGUKO. Erega uwo niwo muti, ibindi muri nshuti, bizabakururira ibibazo. SADEC nayo nireke gukongeza umuriro. EAC nayo, ntiyakagombye kwihutira guhashya INYESHYAMBA zirimo M23 kandi ikibazo cyayo NTAHO GIHURIYE N’IRIYA MITWE YINDI.
    Babanze bakemure ibya M23 na DRC, hanyuma ive mu ntambara; Ishyire izo ntwaro hasi, abinjizwa binjizwe, abasezerwa basezererwe, HANYUMA EAC irwanye ziriya NYESHYAMBA z’indi; Ubwo rero, DRC ni ukureba niba ibyo isabwa na UN iribubyemere, kandi ubwo bivuze ko na MONUSCO itari bwongere kubarwanya .

  3. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    Byiza cyane rwose igihe cyose ukuri kuzaba kugaragarira isi yose n’ IMANA izabiha umugisha ibyo UN ivuze niruzungu pe! Nahubundi M23 iraharanira uburenganzira bwayo n’ubwamuntu murirusange FARDC nisubize amaso inyuma itirengagije nkana yibuke ibyo yemereye M23 maze irebeko amahoro ataboneka muri congo kandi M23 izanabafasha guhashya indi mitwe nibamara gushyirahamwe na Leta yabakujije(CONGO) nahubundi intambara irasenya ntiyubaka.

  4. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    Byiza cyane rwose igihe cyose ukuri kuzaba kugaragarira isi yose n’ IMANA izabiha umugisha ibyo UN ivuze niruzungu pe! Nahubundi M23 iraharanira uburenganzira bwayo n’ubwamuntu murirusange FARDC nisubize amaso inyuma itirengagije nkana yibuke ibyo yemereye M23 maze irebeko amahoro ataboneka muri congo kandi M23 izanabafasha guhashya indi mitwe nibamara gushyirahamwe na Leta yabakujije(CONGO) nahubundi intambara irasenya ntiyubaka.

  5. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    Byiza cyane rwose igihe cyose ukuri kuzaba kugaragarira isi yose n’ IMANA izabiha umugisha ibyo UN ivuze niruzungu pe! Nahubundi M23 iraharanira uburenganzira bwayo n’ubwamuntu murirusange FARDC nisubize amaso inyuma itirengagije nkana yibuke ibyo yemereye M23 maze irebeko amahoro ataboneka muri congo kandi M23 izanabafasha guhashya indi mitwe nibamara gushyirahamwe na Leta yabakujije(CONGO) nahubundi intambara irasenya ntiyubaka.

  6. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    Byiza cyane rwose igihe cyose ukuri kuzaba kugaragarira isi yose n’ IMANA izabiha umugisha ibyo UN ivuze niruzungu pe! Nahubundi M23 iraharanira uburenganzira bwayo n’ubwamuntu murirusange FARDC nisubize amaso inyuma itirengagije nkana yibuke ibyo yemereye M23 maze irebeko amahoro ataboneka muri congo kandi M23 izanabafasha guhashya indi mitwe nibamara gushyirahamwe na Leta yabakujije(CONGO) nahubundi intambara irasenya ntiyubaka.

  7. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    M23 irikugwanira ukuri nuko abakongomani batabizi ariko bazagenda babimenya none ko irimo kurengera abaturage bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda gusa imana ikomeze imbaraga

  8. Impuguke za UN zirasaba RDC kubahiriza amasezerano yagiranye na M23
    M23 irikugwanira ukuri nuko abakongomani batabizi ariko bazagenda babimenya none ko irimo kurengera abaturage bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda gusa imana ikomeze imbaraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *