RDC yagabanyije amasaha yo gufungura imipaka ihuriraho n’u Rwanda n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwafashe icyemezo cyo kujya bufunga hakiri kare imipaka buhuriraho n’u Rwanda ndetse n’u Burundi kubera impamvu z’umutekano.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 24 Kamena 2022, yibandaga ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere, Daniel Aselo.

Bemeje ko iyi mipaka izajya ifungurwa amasaha 7, guhera saa mbiri z’igitondo kugeza saa cyenda z’umugoroba.

Ubusanzwe iyi mipaka yafungurwaga saa kumi n’ebyiri z’igitondo, igafungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje imirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 na nyuma y’aho umusirikare w’iki gihugu, Sgt Mokili Kingombe arasiwe mu karere ka Rubavu ubwo yari amaze gukomeretsa abapolisi b’u Rwanda babiri tariki ya 17 Kamena 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *